Amajyepfo: Litiro zisaga 1000 z’inzoga z’inkorano zamenewe muruhame
Ibi byabaye mumpera z’icyumweru dusoje Ubwo Polisi ikorera muturere twa Nyanza na Ruhango yari imaze gufata abagabo babiri bari bafite inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.
Murwego rwo kurwanya no gukumira ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ ibiyobyabwenge Polisi ifatanyije n’abaturage mu karere ka Nyanza yafashe Kazeneza Eric afite Litiro 450 za Muriture na Semuhungu Sylvestre wo mu karere ka Ruhango afite Litiro 700.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector Of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko mu karere ka Ruhango yahafatiye umugabo wakoraga inzoga zitemewe akarenzaho no kwiyitirira ibyabandi.
Yagize ati ” Polisi ikorera mu karere ka Ruhango umurenge wa Ruhango yafashe Semuhungu Sylvestre wakoraga inzoga zitemewe n’amategeko agakora n’uburiganya aho yiyitiriraga izina ry’izindi nzoga zifite ibyangombwa by’ubuziranenge zitwa Sana ubuzima kandi we izo yakoraga ntabikoresho byizewe yarafite aho yazishyiraga mu macupa yagiye atoragura ya Jus ndetse n’ayamazi. ”
CIP Karekezi akomeza avuga ko nyuma y’uko abaturage bagenda babona imikorere y’uyu mugabo atari myiza bagize amakenga bamenyesha inzego z’umutekano Polisi igiyeyo isanga koko akora inzoga zitemewe, ntabyangombwa byazo afite ahubwo yiyitirira ibyabandi.
Akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu wese washaka kwangiza ubuzima bw’abaturage, agasaba buri wese kumva ko afite inshingano zo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge
CIP Karekezi yakomeje asaba abantu kwirinda gukora ibitemewe kuko amategeko abereyeho kubahirizwa utayubahirije abihanirwa.
Yagize ati ” Nkubu uyu mugabo yakoraga inzoga zitemewe akagerekaho no kwiyitirira ibyangombwa bitari ibye.Ibi byose ni ibyaha bihanwa n’amategeko abantu bakwiye kubyirinda kuko ubikora wese bimugiraho ingaruka .”
CIP Karekezi asoza ashimira abaturage uburyo bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge akabasaba gukomeza gutangira amakuru kugihe kugirango ibyaha birusheho gukumirwa bitaraba.
Biseruka jean d’amour
3,062 total views, 1 views today