Bamwe mu baturage bagana Ifasi y’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze barasaba gusubirishamo imanza zabo.

Bamwe muri abo baturage babwiye ikinyamakuru Gasabo ko barambiwe  akajagari  na ruswa bivuza ubuhuha  muri urwo rukiko.Ngo usanga bamwe muri abo bacamanza badatanga ubutabera ahubwo ari bizinesi bikorera.

Havugimana Jean ati:”Niba leta cyangwa Minisiteri y’Ubutabera izi ibikorerwa mu nkiko  zino byaratuyobeye !Twaravuze ariko bisa  nko gucurangira abahetsi.Dukorerwa akarengane pe.Urugero iyo itsinzwe muri TB, ukajuririra muri TGI, nta gihinduka na mba .Ibyo urukiko rw’ibanze  ( Tribunal de Base), rwemeje, nibyo  bigaruka   muri Tribunal de Grand Instance  ( TGI)  bisa neza neza ni ibya TB ( Photocopie conforment ).Igihinduka ni umutwe w’urukiko , itariki  n’abacamanza gusa.”

Ese biterwa n’iki kugirango uwatsinzwe mu rw’ibanze niyo ajuriye atsindwa mu rwisumbuye?

Bamwe mu bagana izo nkiko bavuga ko biterwa n’ubucuti abo bacamanza bombi baba bafitanye cyanwa se kuba bavuka mu muryango umwe.

Byiringiro umwe mu baturage  basaba ubutabera  ati:”Iyo utsinzwe mu bw’ibanze  nka Muhoza, Busogo, Cyeru, Gahunga, Muzo, Rushashi na Gakenke kandi izi  inkiko  zose zigize Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze  .Kimwe na bagenzi banjye  bose bafitemo imanza  duhuje akababaro, iyo utsinzwe ukajurira  mu nkiko za  Musanze, Burera, Gakenke, Ngororero, Rubavu na Nyabihu igisubizo kiza ari cya kindi.Kuko wa mucamanza waruciye mu rw’ibanze , arukurikira mpaka kugeza rusojwe.Kandi hose utsindwa .Bitewe na ya ruswa n’ikimenyane cyubatse muri izo nkiko. Mbese bisa no guhungira ubwayi mu kigunda.”

Birababaje cyane kandi biteye agahinda kuko hari abakomisiyoneri  bazwi birwa  bazenguuka muri bamwe baturage  bafite imanza ziremereye babaka ruswa ngo bayishyire bamwe mu bacamanza n’abashinjacyaha.

Musafiri JMV ati:”Komisiyoneri Felicien Dusabimana yirwa yigamba ko aziranye na bamwe mu bacamanza.Amaze iminsi avuga ko yatumijwe n’ umucamanza Liziki Isabelle  mu biro bye.Iyo tumubajije icyo bavuganye yirinda kumena ibanga .Twamubaza niba yari yitwaje  assignation  cyangwa citation directe imujyana imbere y’umucamanza nkuko bigenda mu mategeko , akavuga ko ntayo.Ngo yari yamutumiye nk’incuti.”

None itsinzi yaba iyihe?

Bamwe mu bagana Ifasi y’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rugizwe n’Uturere twa Musanze, Burera na Gakenke, bifuza ko zimwe mu manza zikekwamo ruswa zaburanishijwe mu myaka ya 2018 na 2021 zasubirwamo kandi n’abacamanza bagahindurwa.Atari bya bi bindi byo guhindaguranya  abo mu ifasi imwe  ahubwo ngo bazana n’abo mu yandi mafasi agize igihugu.

Kuri iyi ngingo twagerageje kuvugana na NSENGIYUMVA Félicien, perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze kuri telefoni nimero  0788 570 988, atubwira ko ari mu modoka ko navamo atuvugisha.

Ese ko abacamanza barya ruswa bakunze kwihanangirizwa ariko bakarushaho kuyirya amaherezo azaba ayahe?Iki kibazo Perezida  Paul Kagame yakunze kukivugaho kenshi.

Yongeye kukivugaho   tariki 14 Gicurasi 2021, ubwo yakiraga  indahiro ya Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda, Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, François Régis Rukundakuvuga, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire na Clotilde Mukamurera Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Perezida Kagame avuga ko abaturage batera ikizere ubutabera kubera imanza zitarangizwa, akibaza impamvu bavuga ko harimo ruswa bikazamura izindi manza.

Yagize ati “:Inzego z’ubutabera zigomba gushyigikira iyubahirizwa ry’ amategeko, kandi n’ abacamanza bakarangwa no kuyubahiriza. Tugomba kurinda ibyo twagezeho no kubyubakiraho ibindi”.

Kagame  kandi akunda kunenga abarya ruswa .Uwashaka umugabo wo kubihamya yabaza Munyakazi  Izaki wariye  ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500.000) nka ruswa yo kuzamura ishuri mu mikorere myiza kandi ritabikwiye.

Kuri Munyakazi wariye ruswa, Kagame yavuze ko iyo myifatire yamutesheje agaciro.

Ati: “Ibi mbabwira ntabwo ari inkuru kuko nawe yaje kubyemera. Yabyemeye ariko , kuko hari ibimenyetso adashobora guhakana. Bamufatiye mu cyuho ntabwo yabona uko abihakana.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *