Kuri Pele stadium, Ikipe ya Gasogi Utd yahakubitiwe n’inkangu y’ibiza by’ibitego 4
Mu kiganiro cy’incamake z’imikino gitambuka kuri Radio1 mu masaha ya mu gitondo, Kabera Fils Fidèle, usanzwe ari na Team Manager wa Gasogi United, yagize uburakari bwinshi agaragaza uko abasifuzi babogamye kuri uwo mukino.
Ati “Abasifuzi bari bahawe amabwiriza, ngira ngo ahari byari ugufasha APR FC gutsinda Gasogi United FC ibitego biri hejuru ya bine ni ko navuga. Navuga ko ubutumwa bahawe babukoze neza cyangwa se ibyo bifuzaga byagezweho.”
“Biteye isoni n’agahinda kubona umukino Ugirashebuja Ibrahim yasifuye ku munsi w’ejo, akandamiza Gasogi United, ayirwanya, ayishotora, amakarita y’umuhondo menshi hakiri kare cyane, atanabaho. Hari ukwima amahirwe Gasogi akayaha APR, byari bibi kuri Ugirashebuja Ibrahim. Na we arabizi aho ari, yaba yabikoze abishaka […]. Wabonaga wagira ngo ni ubushake.”
Kabera yavuze no ku basifuzi bo ku ruhande, aho avuga ko Ndayisaba Saidi akunze kubogama inshuro nyinshi iyo ari gusifura ku mikino ya Gasogi United FC.
Ati “Abasifuzi bo ku mpande barimo Ndayisaba Saidi wari umaze imyaka ine cyangwa itanu adasifurira Gasogi United, yagarutse asubiramo ibyo yari yarakoze mbere, byo kwiba ku bushake Gasogi United.”
Mu kiganiro Rirarashe, Mutabaruka usanzwe ari Umuvugizi w’Abafana ba Gasogi United, yashimangiye ibi, yerekana ko APR FC yatsinze habayemo gufashwa n’abasifuzi.
Ati “Ntabwo njye ndi umusifuzi, ubwo ni ko yabigenje niba yarabonye ko ari ko bikwiriye. Niba yabonye ko abantu baraririye inshuro ebyiri zose akabihorera bakajya gutsinda ibitego, ubwo ni ko yabibonye, yabihoreye cyangwa we n’umufasha we [umusifuzi wo ku ruhande] ntibababonye.”
Mutabaruka yavuze ko n’iyo barega abasifuzi bakabahana, bidakuraho ko ibitego baba bemeje bitari byo, ahubwo uko byagenda kose ikipe iba yatsinzwe, gusa abasifuzi bakwiriye kureka amakipe akomeye agakina adahetswe.
Ati “Ese ubundi ko ikipe iba ikomeye, uba uyiheka uyijyana he? Hari amakipe akomeye adakwiye guhekwa. Aba yaraguze abakinnyi bahenze, bahemberwa igihe kandi ibifaranga byinshi, bameze neza, abo ntukabaheke, bareke bigenze.”
APR FC yageze muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro isezereye Gasogi United yatsinze ibitego 4-0 mu mukino wa 1/4 wo kwishyura, biba ibitego 4-1 nk’igiteranyo cy’imikino ibiri. Muri ½, izahura n’izakomeza hagati ya Etincelles FC na Bugesera FC.
542 total views, 87 views today

