Rusizi:Imiryango ibihumbi 2.000 yahawe inkunga y’ibiribwa

Mu gihe hari tumwe mu Turere twasubijwe  muri gahunda ya guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, Croix Rouge Rwanda iri gukora ubutabazi bwihuse ibagezaho imfashanyo y’ibiribwa.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Croix Rouge Rwanda yagejeje inkunga z’amatoni agizwe n’ibiribwa bitandukanye: Ibishyimbo, umuceli, gahunga n’amvuta yo gukaranga.

Apollinaire Karamaga , Secrétaire Général wa Croix Rouge y’u Rwanda yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko gufasha imiryango iri mu kaga biri mu nshingano zabo.

Karamaga  yagize ati: “Croix Rouge Rwanda ifite ibikorwa byinshi cyane birimo ubutabazi n’ibikorwa by’iterambere bitandukane, ariko muri iyi minsi isi yose n’u Rwanda twugarijwe n’icyorezo cya COVID 19, turi gufasha abaturage tubaha inkunga y’ibiribwa.”

 

 

Karamaga akomeza agira  ati:”Mu gihe cya gahunda ya guma mu rugo , Croix Rouge Rwanda yabashije gutanga inkunga mu turere hafi 12.None ubu,  turi mu turere twa Rusizi na Rubavu  twasubijwe muri gahunda ya Guma mu rugo.Mu Karere ka Rusizi harafashwa  imiryango ibihumbi bibiri ( 2000 menages ) naho Rubavu ni igihumbi.Amalisiti afata ibiribwa tuyahabwa n’ubuyobozi  .Byumvikane ko  buri muryango ( ménage) uri gufata ibiro 15 bya gahunga, ibiro 10 by’ibishyimbo, bitanu by’umuceli n’ilitiro y’ubuto mu gihe cy’iminsi 15.Iyo nkunga ikazakomeza bitewe n’uburyo tuzagenda tuganira na leta

 

 755 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *