U Rwanda rwiyemeje gutera ibiti birimo iby’imbuto ziribwa n’ibivangwa n’imyaka
Ni umushinga wo gutera ibiti by’imbuto ziribwa mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda uterwa inkunga n’umushinga APEFA akaba ari umufatanyabikorwa wa MINAGRI, Uturere 11 tuzaterwamo ibyo biti harimo Rutsiro, Ngororero, Nyamasheke, na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba. Hari kandi Akarere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Turere twa Ngoma, Kayonza na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba no mu twa Nyamagabe, na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ndetse bikazaterwa mu Mujyi wa Kigali.
Intara y’Iburasirazuba niyo imaze guterwamo ibiti byinshi muri uyu mwaka w’ingengo y’imari kuko imaze guterwamo ibiti miliyoni 16,98 mu mezi atatu ashize, ikurikirwa n’Intara y’Amajyepfo imaze guterwamo ibiti miliyoni 10,77.
Intara y’Iburengerazuba imaze guterwamo ibiti miliyoni 10,31, Intara y’Amajyaruguru imaze guterwamo ibiti miliyoni 5,45 naho Umujyi wa Kigali umaze guterwamo ibiti 490.865.
Mu biti gakondo biri guterwa harimo umwungo, umushwati, umushyika, ibyufe, umuhumuro,umusave, umusebeya, umuzibaziba, umukore, umukereko, umunazi n’umutoyi.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amashyamba, Dr Concorde Nsengumuremyi, yavuze ko impamvu u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu gutera ibiti gakondo ari uko bifite umwimerere mu Rwanda, ngo n’iyo habayeho imvura nyinshi, ubushyuhe bukiyongera, byo bibasha kwihangana cyane.
Ati “Ibiti gakondo bibasha kwihanganira imihindagurikire y’ibihe bigakomeza bigakura. Ikindi byihanganira indwara ugereranyije n’ibiti mvamahanga nk’inturusu na gereveriya byo buriya indwara ishobora kuza ugasanga ishyamba ryose ryagize ibibazo”.
Dr Nsengumuremyi avuga ko indi mpamvu ari uko ibiti bya gakondo, bikurura urundi rusobe rw’ibinyabuzima nk’inzuki, inyoni, intozi, ibigira uruhare mu ruherekane nyabuzima.
Ati “Muzarebe munsi aho igiti cya gakondo giteye, ibyatsi biramera, kubera ifumbire y’amababi yacyo abora mu buryo bworoshye. Ibiti mvamahanga aho biteye usanga byangiza ubutaka kubera ko amababi yabyo agira ubusharire bwinshi bigatuma rwa rusobe rw’ibinyabuzima rudashobora kuhaza. Ikindi n’ino myuka tugenda twumva ya Carbone, biriya biti bya gakondo kubera ko biba bishishe bifite amashami menshi ni nayo ngano ya Carbone kiba gifata bigatuma ya myuka ishobora kuduteza ibibazo igabanyuka mu mwuka duhumeka”.
Uwimbabazi Claver wo mu Karere ka Karongi, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda buri gushyira imbaraga mu kugarura ibiti bya gakondo, avuga ko bakeneraga imiti bakayibura kuko byari byaracitse aho batuye.
Ati “Ibi biti bya gakondo bidufitiye akamaro cyane kuko bivamo imiti. Nk’umuhumuro uvamo imiti y’abantu n’imiti y’amatungo. Ikindi nk’ibyufe byera imbuto ziribwa. Bitaracika twajyaga dusoroma imbuto zabyo turagiye tukazirya”.
Mu cyiciro cya kabiri cya gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, u Rwanda rwihaye intego yo gutera ibiti birenga miliyoni 300 bitarenze 2029.
Uwitonze Captone
7 total views, 7 views today

