Bombori bombori mu bitaro bya Ruhengeri, haravugwamo akajagari n’imicungire mibi

 

Nkuko bitangazwa na bamwe mu bakozi, abarwayi n’abarwaza  ngo mu bitaro bya Ruhengeri  harimo ibibazo  n’akajagari n’itonesha ku bakozi . Koko rero uretse abayobozi b’ibi bitaro bahora bahindurwa,Ministeri y’Ubuzima igerageza ahari gushaka ko yakemura iki kibazo; n’abayobozi banyuranye bagerageje kugira icyo bagikoraho ariko biranga bifata ubusa!

Uhereye kuri Ministre Gatabazi washyizeho ake akiyobora Intara y’Amajyaruguru, ukanyura ku bayobozi bayoboye Akarere mu gihe gishyize kugeza ku uyoboye none aka karere; bose bagiye bagerageza gushaka umuti w’iki kibazo ariko birangira ikibazo nta muti ubonetse! Abasesengura ibibazo by’ibi bitaro, basanga nyirabayazana ikomeje gutuma ibi bitaro bikomeza kuza ku mwanya wa mbere mu gutanga serivise mbi mu gihugu cyose ari ibi bintu 4 tugarukaho muri iyi nkuru.
 INYUBAKO ZISHAJE CYANE
Ibitaro bya Ruhengeri byubatswe mu mwaka wa 1939! Kugeza magingo aya, nubwo hagiye haba gusana cyangwa kubaka bundi bushya aho servises zimwe na zimwe zikorera, ariko igice kinini cy’ibitaro bya Ruhengeri bikoreramo kiri mu nyubako zimaze imyaka irenga 70.

Iyo ugeze muri ibyo bitaro, uhita wibonera ko izo nyubako zishaje zitakijyanye n’igihe ndetse ko bigoranye muri iki gihe kubona mu Rwanda inyubako zigiteye bene kariya kageni. Nta hantu wasanga hashashe ikaro, nta toilettes nziza wahabona, ibisenge na plafonds byubatswe nko mugihe nyine cya kera! Inyubako yahakorera servises z’indwara zo mu nda ( medecines internes) niyo iteye ibibazo bikabije, kuko imyanda iva mu bwiherero ubona ko byoroshye ko igera cyangwa ko igezwa mu byumba by’abarwayi. Ahandi naho nko muri maternite no muri chirurgie usanga umwanda ari wose kandi bikaba bigoranye kuhakorera isuku kubera inyubako zishaje!

Uretse n’iki kibazo cy’inyubako zishaje, muri ibi bitaro haravugwamo n’ubukene ku bikoresho nkenerwa mu bitaro! Uwitwa Mutuyimana ( wahinduriwe izina ku mpamvu z’umutekano we),yabwiye ikinyamakuru Gasabo, ko rimwe bapfushije umuntu mu bitaro, maze bashatse brankari yo gutwaraho umurambo bashakisha mu bitaro hose habura n’imwe nzima, bapfa kwifashisha imwe yavunitse igice kimwe!

Uyu Mutuyimana yakomeje abwira Gasabo, ko binagoranye nanone kubona twa tugare tuzima dutwarwaho abarwayi muri ibi bitaro!
Iyo urebye nanone imiterere y’ibi bitaro, wibaza niba hari umukozi ubazwa ibungabungwa ry’ibi bitaro umunsi ku wundi! Kabera ( nawe wahinduriwe izina), umuturage urwaje umuvandimwe we muri ibi bitaro, yabwiye Gasabo, ko batangazwa n’ikigunda ndetse n’umwanda uhora ujejeta muri ibi bitaro, aho igice kimwe cy’ibi bitaro gikorerwamo ubuhinzi, imirima yaho ikaba ntaho itaniye n’iyo dusanga hafi ya parki y’ibirunga!

Uyu murwaza akomeza avuga ko, nk’ahakirirwa abagemuriye abarwayi, nta tara riharangwa ku buryo nijoro, abagemuye bashobora kwibasirwa n’abajura cyangwa inyamaswa ( urugero inzoka) zaturuka muri ya mirima! Kabera akaba yibaza ukuntu igihugu cyacu gisobanutse, kibona ingufu zo gucanira umuhanda wose Kigali-Rubavu, cyananirwa gushyira amatara 2 cyangwa 3 ahantu nka hariya hakirirwa abantu buri munsi.

UBWINSHI BW’ABAGANA IBITARO BURENZE UBUSHOBOZI BW’IBITARO
Ibitaro bya Ruhengeri biri mu cyiciro cy’ibitaro ibitaro bya za Disctricts byoherezaho abarwayi ( Referrar hospital)! Bityo bikaba byakira abarwayi boherejwe n’ibitaro by’uturere twa Nyabihu ( Shyira), iby’Akarere ka Burera( Butaro) iby’ Akarere ka Gakenke ( Nemba na Gatonde) ndetse n’aboherezwa n’ibitaro bya Gisenyi by’Akarere ka Rubavu!
Ibitaro bya Ruhengeri ( bimwe rukumbi mu Karere ka Musanze) kandi bikora nk’ibitaro by’Akarere kuko byakira n’abarwayi boherejwe n’Ibigo nderabuzima byo mu Karere ka Musanze bigera kuri 15!

Hejuru y’ibyo kandi ibi bitaro byakira n’abarwayi boherezwa n’ibigo nderabuzima byo muri za Districts za Burera na Nyabihu, kubera ko ibi bigo bibona ibitaro bya Ruhengeri aribyo bibiri hafi! . Nk’igice kininini cy’Akarere ka Nyabihu, ibigo nderabuzima byaho byohereza abarwayi mu Ruhengeri kubera ko ibitaro bya Shyira biri kure y’aho iyo mirenge iherereye! Ni kimwe n’ibigo nderabuzima bya Gahunga, Rugarama,Kinoni Cyanika na Gitare byo muri Burera, nabyo byohereza abarwayi ku bitaro bya Ruhengeri kubera biri hafi ugereranije n’ibya Butaro.

Ibi byose tuvuze, bituma habaho umubare ukabije, umunsi ku wundi, w’abagana ibi bitaro, dore ko n’ibitaro by’abikorera bikiri mbarwa kandi kubyivurizamo bikaba bisaba ubundi bushobozi be shi mu baturiye utu turere badafite! Nk’uko twabibwiwe n’abakurikiranira hafi imikorere y’ibitaro bya Ruhengeri, ngo iki kibazo Minisante irakizi ngo ku buryo mu minsi ishyize yagiye iha ibi bitaro abaganga banyuranye barimo n’ab’inzobere mu kuvura indwara ( specialistes) ariko ngo ibi bimera nka cya gitonyanga kigwa mu nyanja kuko haracyari icyuho gikomeye mu baganga muri za services zinyuranye cyane cyane ivura indwara zo mu nda dore ko ariho usanga abarwayi benshi, baba bagomba kwitabwaho n’izo nzobere!
 ABAKOZI BABI BADASHAKA NO GUHINDUKA
Ikibazo cy’imikorere mibi y’abakozi b’ibitaro bya Ruhengeri nicyo kiri ku isonga mu bituma ababigana binubira serivises bahabwa! Koko rero ibyo twakwita amahano yagiye abera muri biriya bitaro yagiye akomoka ku burangare cyangwa se imikorere mibi y’abakozi b’ibi bitaro! Amahano aheruka yanamenyekanye hose, ni aho ikipe y’abaganga yagombaga kubyaza umubyeyi, yasubitse uwo murimo yamaze kugera muri salle d’operation.

Iyo kipe yitwaje ko hatabonetse imyenda ibakwiye bagombaga gukoresha muri iki gikorwa( igihe covid yabicaga bigacika),umurwayi wagumye muri salle d’operation yajye kugerwaho n’indi kipe y’abaganga nyuma y’amasaha 24, bamuteye ikinya, agwa aho, kuko yari yanengekaye! Ibi byajye bikurikira ibindi bihe nk’ibi bitari bike aho ababyeyi bagiye babura ubuzima babyara ndetse zimwe muri izo mfu zikaba zaragiye ziregerwa inkiko! Uwitwa Telesphore ukorera ikigo cya REG i Kigali, yadutangarije ko umwaka ushyize, yajye gutabazwa n’ababyeyi be batuye mu karere ka Burera, bamubwira ko mushiki we arembeye mu bitaro bya Ruhengeri!

Yahise atabara, maze asanga uwo mushiki we amaze iminsi 3 muri ibyo bitaro ataravurwa kandi muganga yari yamuhaye rendez-vous ko abagwa byihutirwa kuko yavaga mu myanya y’ibanga! Telesphore yakomeje abwira ikinyamakuru Gasabo, ko yihutiye kubaza umuforomo wakurikranaga uwo mubyeyi, impamvu umurwayi atavurwa kandi arembye cyane.

Umuforomo amusubiza ko atari muganga, ko ntacyo yakora kuri icyo kibazo! Telesphore mu gushaka uko ya kemura icyo kibazo, ngo yasabye uwo muforomo kumuha phone za muganga bakivuganira! Telesphore,mu mvugo ikarishye yahamagaye uwo muganga, amubwira ko atifuza ko ibyabaye ku bandi mu gihe gishize, ko atifuza na gato ko biba kuri mushiki we, ko niba badashoboye kumuvura bamumuha akamujyana ku bindi bitaro! Byarangiye muganga abonetse, maze wa mubyeyi aravurwa, ubu yarakize! Telesphore akomeza yibaza uko byari buze kugenda iyo adahaguruka ngo aze kureba uwo mushiki we, akanibaza nanoe uko bigendekera abatagira ababavuganira mu bihe nk’ibyo.
Undi muturage twahuriye ku bitaro bya Ruhengeri ajye kuvuza umwana we, yatubwiye ko kubona servise ku bitaro bya Ruhengeri ari intambara mu zindi! Kuva aho bakirira abajye kwivuza, ukagera ku murongo muremure w’aho ugomba kubonana na muganga, aho bafatira imiti ariko cyane cyane aho ukorerwa impapuro zigusezerera mu bitaro nk’igihe wari warahawe igitanda! Abashinzwe umutekano ku marembo y’ibitaro nabo ngo ntibatanzwe mu gutanga servises mbi. Amakuru twamenye nuko nk’igihe uri ku murwayi, ugashaka kwinjira cyangwa kwinjiza ibintu amasaha yarenze bisaba gutera akantu abo basekerite!
 IMICUNGIRE Y’ABAKOZI IRIMO INENGE
Nubwo nanone imyitwarire mibi y’abakozi b’ibitaro bya Ruhengeri yakomeje gushyirwa mu majwi, bamwe mu bakozi b’ibitaro twashoboye kuganira nabo, batubwiye ko uburenganzira bwabo buhohoterwa bikabije bityo bakaba bamera nk’Ibitambo by’imikorere mibi ya bagenzi babo, bya bindi by’umwana murizi udakizwa urutozi!

Uwitwa Anne Marie ( wahinduriwe nawe izina) ukora ahavurirwa abana (pediatrie), yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko ubusanzwe umukozi wa Leta ategekwa gukora amasaha 40 mu cyumweru, ariko ngo mu bitaro bya Ruhengeri abakora make bageza kuri 60 mu cyumweru.Ikindi nuko muri ibi bitaro, ntibazi icyitwa week end cyangwa iminsi mikuru; byose bifatwa nk’iminsi isanzwe, nta kwiyishyura bibaho ( reccuperation) kuri iyi minsi! Imicungire mibi muri iki kigo kandi igaragarira mu itonesha rikorerwa abakozi bamwe, aho bagenerwa ifunguro abandi ntibaribone!
IBISUBIZO MU BIGANZA BYA MINISANTE
Uwakumva ibi bibazo by’inzitane bikibarizwa mu bitaro bya Ruhengeri, yasa nk’ucika intege, agatekereza ko umuti kuri ibi bibazo ugoye, ko byafata igihe ngo Ibitaro bya Ruhengeri byikureho umuvumo uterwa n’abahora banenga services zitangwa n’ibi bitaro. Gusa abo twaganiriye bakurikiranira hafi imikorere y’ibitaro bya Ruhengeri, bemeza ko gukemura ibi bibazo byakorohera cyane Minisante nk’urwego rukuriye ibi bitaro!

-Nko ku bijyanye n’inyubako zishaje, iki kibazo kirazwi kandi amakuru twamenye nuko habonetse umufatanyabikorwa uzafasha mu kubaka ibi bitaro.
– Ikibazo cy’ubwinshi bw’abagana ibi bitaro, kizakemurwa no kubaka mu maguru mashya ibitaro by’Akarere ka Musanze, ndetse no guha ubushobozi bw’isumbuye bimwe mu bigo nderabuzima.
– Ikibazo cy’abakozi badashaka guhinduka, bakomeje kuba umutwaro ku bitaro, bakongera bakigishwa, abo bananiye guhinduka, bagakorerwa ibyo amategeko ateganya.

-Naho ku bijyanye n’uburenganzira bw’abakozi, amabwiriza n’amategeko bigomba kubahirizwa nk’uko bikunze kuvugwa, aha twakwibutsa ko abaganga n’abakora ibifatanye isano n’ubuganga, bagengwa na Stati Rusange igenga abakozi ba Leta, nta stati yihariye bafite!

Twashatse kuvugana kenshi n’ubuyobozi bw’ibitaro ntibyadukundira , nibikosora tuzabibatangariza.

Nyirubutagatifu Vedaste.

 1,167 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *