Guca kwenga inzoga zitemewe byatangiye guhombya abahinzi b’urutoki

Muri uyu mwaka wa 2026  nibwo nibwo leta yafashe ingamba zikaze zo guca burundu inganda zenga inzoga zitemewe. Izo nganda zashinjwaga kwenga inzoga zizwi nk’ibikwangari zibesha ko zikoresha umutibe w’ibitoki kandi ari uruvange rw;imyanda idasaobanutse..

Ubuyobozi buvuga ko bwafashe icyo  cyemezo  nyuma y’uko izo zitujuje ubuziranenge kimwe  n’ibinyobwa bizwi nka “ibyuma” biteje akaga gakomeye ku buzima bw’abantu kuko bikorerwa mu buryo butubahiriza amategeko y’isuku n’umutekano w’ibiribwa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda Food and Drugs Authority – Rwanda FDA), gishingiye ku itegeko rigishyiraho, kandi rikagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo, iki kigo cyafunze izindi nganda 101 zikora ibinyobwa bisindisha.

Iki kigo cyivuga ko mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage, Rwanda FDA imenyesha abakora, abatumiza, abagurisha ku isoko, abacuruza ndetse n’abaturage muri rusange, ko hafashwe ingamba zirimo gufunga inganda zikora ibinyobwa bisindisha ziri ku rutonde yasohoye, kandi ikuyeho impushya zose zari zarahawe izo nganda zo gukora ibyo binyobwa.

Uretse abavutswa ubuzima no kunywa izi nzoga, hari abahirima mu mihanda, mu migende, abahanuka ku mikingo n’izindi ngorane zikururwa no kuba abantu basinze nyuma yo kuzinywa.

Kugeza ubu nta mibare izwi y’abantu bahitanwa n’izi nzoga z’inkorano ariko hari abantu benshi bagirwaho ingaruka na zo nk’uko bigaragazwa n’ingero zitandukanye.

Hari nk’inzoga yitwa ‘Kibamba’ yengerwa mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, yavuzweho kwivugana umuntu muri Kamena 2020 ndetse abandi babiri mu bayiyonyeho barahuma.

Ku wa 27 Ukuboza 2021, havuzwe inkuru y’abantu bane bishwe n’inzoga yitwa ‘Umuneza’ aho bivugwa ko bayinywereye ni mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimuhurura mu Mudugudu witwa Intambwe. Umuntu wa munani yapfuye ku wa Gatatu w’iki cyumweru azize iyo nzoga.

Uwitonze Captone

 5,637 total views,  5,637 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *