Urubyiruko rurasabwa gukoresha agakingirizo mu gutera akabariro mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya kuko ni bwo buryo buhendutse bukoreshwa n’abatari bacye mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutera inda zitateganijwe.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kigaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera Sida, mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo.
RBC igaragaza ko urubyiruko ruri mu bari kuyandura cyane byagera mu bagabo baryamana bahuje ibitsina n’abakora uburaya igasya itanzitse.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kwirinda Virusi itera SIDA muri RBC, Dr. Ikuzo Basile, avuga ko kuri ubu mu Rwanda habarurwa abantu ibihumbi 230 bafite Virusi itera Sida, mu gihe abayandura ari 3200 buri mwaka.
Yakomeje agira ati ‘‘Iyo turebye ababa bahitanwa na yo turagereranya tugasanga abantu 2600 ari bo bahitanwa na Virusi itera Sida buri mwaka. Iyo turebye mu baturage bari hagati y’imyaka 15 na 49 mu Rwanda tubona ko 2,7% bafite Virusi itera Sida.’’
Dr. Ikuzo yakomeje avuga ko iyo barebye abana bari hagati y’imyaka 0 kugera kuri 14 bafite Virusi itera Sida, 80% ni bo bafata miti.
Abaryamana bahuje ibitsina n’abakora uburaya barugarijwe
Ibyiciro by’abakora uburaya n’abaryamana bahuje ibitsina ni bimwe mu bikigaragaramo abandura benshi, aho RBC ivuga ko iri gushyira imbaraga muri ibi byiciro kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze nyuma yo kubona ko ababibarizwamo bugarijwe.
Dr. Ikuzo yavuze ko kuri ubu basigaye bafata ibipimo ku bantu batandukanye ariko mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, ni ho hakigaragara abantu benshi bandura Virusi itera Sida.
Yavuze ko hashize imyaka myinshi ibi bice biza imbere mu kugaragaramo abandura benshi. Mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali kandi ni ho hagaragara ubwandu bushya bwinshi ugereranyije n’ibindi bice by’igihugu.
Ati ‘‘Kuva ku myaka 15 kugeza ku myaka 29 usanga rwa rubyiruko ari rwo rwandura cyane, umubare munini ni abakobwa. Iyo tugeze mu bantu bakuru abagabo bahita batangira kuba benshi bafite Virusi itera Sida kurusha abagore, ibyo biba bivuze ko abagabo ari bo banduza ba bakobwa bato.’’
Abakobwa bari hagati y’imyaka 10 kugeza kuri 24 bagiye bapimwa bagasanganwa Virusi itera Sida abenshi bagiye banasanganwa izindi ndwara.
Kugeza ubu urubyiruko ni rwo rutipimisha Virusi itera Sida cyane kuko nko mu Ntara y’Amajyaruguru abazi uko bahagaze ari 30%, ari na yo mpamvu buri wese asabwa kwipimisha kenshi gashoboka nk’uko inzego z’ubuzima zibishimangira.
Muri iki gihe uburyo Virusi itera Sida yanduramo busa n’ubwahindutse cyane kuko nta guhana amaraso kukibaho, nta mubyeyi ucyanduza umwana amubyara cyangwa ngo hagire umubyeyi wonsa undi mwana ataramubyaye abe yamwanduza Virusi itera Sida.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima, bwagaragaje ko 56% by’ab’igitsina gabo bari basiramuye mu Rwanda bari hagati y’imyaka 15 na 64, umubare munini ukaba wari ugizwe n’abari batuye mu Mujyi wa Kigali.
Uwitonze Captone
uwitonzecapiton@gmail.com