Gakenke:Kunoza ireme ry’uburezi bibe ihame

Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2018, mu Karere ka Gakenke hatashywe ibyumba 30 n’ubwiherero 36 byubatswe mu Mirenge 3 : Muhondo, Busengo na Mataba.

.Uwo muhango wari witabiriwe n’abantu batandukanye , by’akarusho abanyeshuri n’ababyeyi bari bitabiriye icyo gikorwa ari benshi baje kwishimira ko bagiye kujya bigira ahantu heza cyane.

 

Muri uwo muhango Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke,bwana Nzamwita Deogratias  yatangaje ko iki gikorwa ari icyo kwishimira ndetse ko hari  gahunda yo kongera umubare w’ibyumba by’amashuri  bishya kandi bijyanye n’igihe  tugezemo.ku buryo mu myaka ibiri iri imbere  nta mashuri ashaje  azaba akiboneka muri kariya Karere.

 

Ngo kwigira ahantu heza bituma ireme ry’uburezi rigenda neza kuko abana biga  bisanzuye mu mutuzo .Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yasabye abarezi kwita ku banyeshuri bashinzwe, guha ubumenyi abanyeshuri bakigira gutsinda atari ukugira ngo babone amanota gusa ahubwo ko bagomba kwiga bakazajya batsinda ku rugero rungana ni 100%.

Umuyobozi w’Akarere ati:’’Kwigira ahantu heza bituma  abanyeshuri biga bashyizeho umwete , kubera izo mpamvu batsinda amasomo yabo neza .’’

 

Nkuko byatangajwe  ngo ibyo byumba by’amashuri 30 n’ubwiherero 36 byatashywe ,  byuzuye bitwaye  akayabo k’amafaranga y’u Rwanda  miliyoni 35.Ibi byumba by’amashuri 30 n’ubwiherero 36 byubatswe mu gihe cy’amezi abiri ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, n’uruhare rw’abaturage binyuze mu bikorwa by’umuganda bitandukanye wo kubyubaka.

 

Kuzamura ireme ry’uburezi si ukubaka amashuri meza gusa, kuko n’abarezi bashyiriweho uburyo butuma bitabira umurimo akaba ari muri urwo rwego,  leta yashyizeho  imwe mu  mishinga ikomeye igamije guhindura imibereho ya mwalimu.Aha umuntu yavuga nka’’ Umwarimu SACCO’’ ituma babona inguzanyo ku nyungu iri hasi cyane ugereranije n’ibindi bigo by’imali, ndetse na  Girinka Mwarimu, ikigeragezwa.

 

Uwitonze Captone

 1,437 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *