Nyabihu :Ikigo cy’amashuri Ecole des Lettres de Gatovu, intangarugero mu gatanga ireme ry’uburezi.
Ikigo cy’amashuri yisumbuye « Ecole des Lettres de Gatovu « ,giherereye mu Kagari ka Gatovu,Umurenge wa Kintobo, Akarere ka Nyabihu, mu Ntara y’Uburengerazuba, ni ikigo cya kera kizwi mu bijyanye no kwigisha indimi.
Dr. Eugene Mutimura, minisitiri w’Uburezi ( F/net )
Nkuko bitangazwa n’muyobozi w’ikigo bwana Hakizayezu Callixte ( uwo mubona ku ifoto n’abanyeshuri ) ngo muri ibi bihe , ikigo kihaye inshingano zo kuza ku isonga mu gutsindisha abana benshi . Ngo ushaka umugabo wo kubihamya azanyarukire muri REB, yirebere urwego Ecole des Lettres de Gatovu, ihagazeho.
Muri iki kigo , nyuma y’amasomo mu rwego rwo kongera ubumenyi no kwirinda za kirazira , abana bibumbira muri za clubs zitandukanye.by’umwihariko umwaka ushize wa 2017, abanyeshuri n’abarimu babo bashinze amatsinda yo kurwanya Jenoside (Anti-Genocide clubs) hagamijwe guhuza imbaraga mu gukumira no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Ibi babyiyemeje kuwa 06 Nzeri 2017, mu kiganiro bahawe n’Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) mu Turere twa Nyabihu na Rubavu Ntezimana Jean Damascène ku gukumira Jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo, muri gahunda yo gukomeza ubukangurambaga bwa CNLG bugamije gushishikariza abantu b’ingeri zitandukanye kugira uruhare muri urwo rugamba.
Umuyobozi w’ikigo, bwana Hakizayezu Callixte ati;”Dukora ibishoboka byose kugirango ikigo cyacu Ecole des Lettres de Gatovu gikomeze kuba indashikirwa muri byose .Cyane ko dufite ibikoresho n’imfashanyigisho bihagije.“
Bwana Hakizayezu Callixte, asoza atangaza ko, Ecole des Lettres de Gatovu ,ibintu ari sawa , ubuyobozi bw’ikigo buruzuzanya niyo haboneka ibibazo , ni ibibazo rusange wasanga hafi mu mashuri yose yo mu Rwanda .Naho mu bijyanye n’imyigishiririze , abana batsinda neza nkuko twabyanditse hejuru byumvikane ko ireme ry’uburezi mu icyo kigo rihagaze neza , ikigo kikaba gifite isuku hose , abana bakaba barya neza .
Uwitonze Captone
4,171 total views, 1 views today