Nyaruguru: Abayobozi basabwe ubufatanye mu gukumira ibyaha
Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyaruguru yateranye kuri uyu wa 02 Ukwakira 2018 abayobozi basabwe kongera ubufatanye n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha barushaho kwicungira umutekano binyuze mu marondo.
Ni inama yitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere kanyaruguru, abahagarariye abagore n’urubyiruko muri njyanama ndetse n’inzego z’umutekano ikaba yarayobowe n’umuyobozi w’aka karere Habitegeko Francois.
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugu Habitegeko Francois agaragaza ko muri rusange umutekano wifashe neza.
Yagize ati ’’ Bitandukanye n’ibihuha bivuga ko ntamutekano uhagije dufite,imirenge yose igize akarere ka Nyaruguru iratekanye akarere kacu ni nyabagendwa kandi abaturage bakora ibikorwa byabo amanywa n’ijoro.’’
Meya Habitegeko yasabye abayobozi kunzego zose kuva mu biro bakegera abaturage
Yagize ati” Mukwiye kurushaho kwegera abturage mu rwego rwo kumenya ibibazo ba fite bikanakemuka ibi bizadufasha kwesa imihigo nk’abayobozi kandi n’imibereho myiza y’abaturage irusheho kuba myiza.’’
Superintendent of Police (SP) Boniface Kagenza umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru yagaragaje ko ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano biri ku isonga mu bihungabanya umutekano muri aka karere hakenewe ubufatanye hagati y’abayobozi n’abaturage mu kubirwanya.
Yagize ati” Hirya no hino haracyagaragara abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano birakwiye ko abayobozi barushaho kwegera abaturage haba mu nama , mu nteko z’abaturage ndetse no mu mugoroba w’ababyeyi batange mo ibiganiro bigaragaza ingaruka z’ibiyobyabwenge ku buzima ndetse no ku mutekano.’’
SP Kagenza avuga ko hari aho usanga ibikorwa bihungabanya umutekano birimo ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura akenshi ababikora baba bitwikiriye ijoro bikaba bikwiye ko abaturage barushaho kwicungira umutekano binyuze mu marondo.
Yagize ati” Baba abiba imyaka y’abaturage mu mirima, cyangwa abacuruza ibiyobyabwenge usanga babikora bitwikiriye ijoro. Turasaba abaturage ubufatanye n’inzego z’umutekano binyuze mu gukora amarondo ndetse no gutangira amakuru kugihe ibyaha bikabasha gukumirwa bitaraba.’’
Iyi nama yashojwe hafashwe imyanzuro itandukanye irimo kurushaho gucunga umutekano binyuze mu gukaza no gukurikirana amarondo bihoraho, kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, gukorana n’amadini n’amatorero atandukanye ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge, amakimbirane yo mu muryango ndetse n’ihohoterwa.
1,319 total views, 2 views today