Ingaruka umubiri ushobora kugira kubera kuwuhata imyitozo ngorora mubiri(sports)

Imyitozo ngorora mubiri  cyangwa mu rurimi rw’amahanga Sports, iyo umuntu atangiye kuyikora buri munsi hari ibintu byinshi ihindura mu buzima bwe yaba ku gice cy’imitekerereze cyangwa akagira impinduka ku mubiri we. Uko umuntu agenda arushaho gukora sport niko aba yiyongerera amahirwe yo kugira ubuzima bwiza dore ko uko umuntu agenda akura ariko umubiri we ugenda ucika intege ,ariko iyo wakoze sport hari icyo uba urengeye.

Gukora sport byagufasha kongera gusubiza umubiri ingufu no gukora neza uko bikwiye.

Ariko se? Iyo ukora sport ni izihe mpinduka zibera mu mubiri? Nibyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.

Nyuma y’umunsi umwe

Mu gihe uri gukora sport, amaraso atembera ku bwonko ariyongera, bigatuma ushishikara cyane, ugira imbaraga kandi ukaba maso. Ibi tubikesha umusemburo wa epinephrine uba urekurwa, uyu musemburo wongera ubushake bwo gukora, ukarinda ububabare ndetse ukagufasha gushabuka byihuse.

Umwuka mwiza wa oxygen winjiza mu mubiri uriyongera cyane, nabyo kandi bifasha ubwonko gukora cyane no gutekereza neza.

Mu gihe ukora sport zo guterura ibyuma, imikaya yawe yongera ubushobozi bwo gukoresha no kubika isukari, bikaba ikintu cy’ingenzi mu kurwanya indwara ya diyabete, yaba ku bayirwaye cg se abenda kuyirwara.

Uretse gufasha kongerera imbaraga umubiri, ifasha uturemangingo kubaho igihe kirekire,

Iyo ukoze sport bwa mbere cg utari uziherutse, akenshi wumva imikaya cg mu ngingo hakubabaza, ibi ni ibisanzwe ku mubiri, kuko uba uri kugerageza kwisana. Nyuma y’iminsi micye biragenda, kandi wakongera gukora sport ntugire ikibazo.

Nyuma y’icyumweru kimwe

Agace gato kagize uturemangingo (cells) kitwa mitochondria, twagereranya na moteri itanga umuriro mu ruganda. Mitochondria niho imbaraga z’umubiri zikorerwa, kuko ifata isukari, ibinure ndetse na proteyine ikabihinduramo ingufu umubiri ukoresha, bityo igihe cyose ugahorana imbaraga.

Mitochondria ziriyongera cyane bityo igihe cyose ukazajya wumva ufite imbaraga.

Nyuma y’ukwezi

Nyuma y’ukwezi kumwe ukora sport, imbaraga na fitness byawe birahinduka cyane, ugatangira kubona impinduka no ku mikaya yawe. Ubuzima bwawe nabwo kandi ubona buhinduka, niba hari akarimo wakoraga kakugoye cyane utangira kubona byoroshye, niba ari ahantu wagendaga hagukomereye ugatangira kubona horoshye, yewe no gusinzira ku kazi kenshi ugatangira kubona bigabanuka.

Imyitozo wakoraga nayo iriyongera; niba wiruka, ugatangira kwiruka harehare, koga, ukoga vuba cyane, yewe n’ibindi n’ibindi.

Nyuma y’amezi 6

Ku mezi 6 haba hari impinduka zigaragarira buri wese. Hagati aho n’umutima wawe uba wariyongereye ubunini.

Uburyo umutima utera (resting heart rate) nabyo biragabanuka, bivuze ko umutima uba uterana imbaraga kandi usohora amaraso menshi, bityo ntuteragure cyane. Ibi bifasha cyane kurinda indwara z’umutima nka heart attack n’izindi zangiza umutima.

Nyuma y’umwaka umwe

Nyuma y’umwaka, uburemere bw’amagufa buriyongera, hakagaragara impinduka no ku buryo amagufa ateye. Ni handi ubona umuntu arambutse cyane cg ateye neza.

Kwiyongera k’uburemere bw’amagufa binafasha cyane abarwaye indwara ya osteoporosis kuba bakongera kuba bazima, ndetse bikagabanya ibyago byo kuvunika.

Muri iki gihe kandi, uba warakunze sport cyane, ku buryo n’iyo utayikoze wumva umerewe nabi.

Ubuzima muri rusange burahinduka cyane. Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukora sport birwanya indwara zo kwiheba no kwigunga (depression) kurusha ubundi buryo bwose bukoreshwa mu kuzivura.

gasabo.net

 3,012 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *