Ingaruka zishobora guterwa n’indwara y’ibibari

Ibibari ni ubumuga bufata umwana akiri mu nda ya nyina kuko biravukanwa. Ni ubumuga bufata igice cyo hejuru cy’umunwa hagasaduka. Bikaba birimo ibice bitatu. Hari  bifata imbere gusa ku ishinya ariko umunwa w’inyuma ari muzima hakaba n’ibindi bifata imbere n’inyuma ndetse hakaba n’ibibari bifata umunwa gusa, ishinya ari nzima. Ubu bumuga butera ipfunwe uwabuvukanye, nyamara ni ubumuga bukosorwa umuntu agakira neza rwose, by’umwihariko iyo avuwe hakiri kare.

Buri mwaka ubushakashatsi bwerekanye ko umwana umwe muri 700 avukana ibibari aho abahungu bavukana ibibari bigaragara inyuma ari benshi kuruta abakobwa bo bavukana ibifata imbere gusa (abenshi).

Ubu bumuga bukaba bwibasira cyane abirabura kuruta abazungu.

  • Ibibari biterwa n’iki? 

Impamvu nyamukuru itera iyi ndwara ntizwi gusa hari ibyongera ibyago byo kubyara umwana ufite ibibari.

  1. Kuba mu muryango harimo uwabivukanye
  2. Imiti umubyeyi yafashe mbere yo gutwita cyangwa atwite inda ntoya. Muri yo twavuga imiti yo kuboneza urubyaro, imiti y’igicuri, methotrexate, imiti irimo accutane (ivura ibiheri).
  3. Ikindi ni ukurwara indwara ziterwa na virusi mu gihe utwite inda ntoya.
  • Uko bisuzumwa

Akenshi kubera iterambere mu buvuzi, ubu iyo umugore anyuze muri échographie babona hakiri kare ko umwana azavukana ibibari. Gusa niyo bitabonetse icyo gihe iyo akivuka bihita biboneka, kuko ni ibintu bidakenera ubundi buhanga cyangwa ibindi byuma bipima.

  • Ingaruka zo kurwara iyi ndwara

Umwana wavukanye iyindwara iyo atavuwe agira ibindi bibazo binyuranye bitewe niyo miterere itari myiza afite.

  • Ibibazo mu kurya. Kubera ko ishinya yo hejuru iba isadutse, ibyo kurya no kunywa bishobora kuva mu kanwa bikinjira mu mazuru. Gusa ubu hari amacupa yabugenewe atuma ibyo uha umwana bitayobera mu mazuru.
  • Indwara z’amatwi no kutumva neza. Abana barwaye ibibari baba bafite ibyago byo kurwara indwara ziterwa na mikorobi mu matwi kuko umuyoboro uhuza umunwa, amatwi n’amazuru uba urangaye bityo mikorobi zikinjira byoroshye. Ndetse bishobora no kugira ingaruka ku kumva niyo mpamvu ari byiza gusuzumisha imyumvire ye byibuze buri mezi 6.
  • Ikibazo cyo kuvuga. Nubwo bidafata inkabura z amajwi, ariko inyuguti zimwe na zimwe nk inyamwinyo, inyesongashinya n’inyamenyo ndetse n inyarusenge umurwayi w ibibari ntabasha kuzivuga neza. Gusa iyo bivuwe ikibazo kiracyemuka.
  • Ikibazo cy’amenyo. Kuko ibibari bifata ishinya, ahangiritse ntihamera iryinyo. Si ibyo gusa kuko n ahahegereye amenyo ahameze rimwe na rimwe aba atameze neza.
  • Ni uwuhe muti w’ibibari? 

Bitewe n’ingano y’ahangiritse, kubaga bishobora gukorwa rimwe cyangwa kabiri iyo ibibari byafashe ku ruhu gusa kugeza bahateranyije. Kubagwa bikaba byiza kubikora umwana arengeje amezi 3.

Iyo byafashe n’ishinya ho bikorwa inshuro nyinshi ndetse bishobora no kugera mu myaka 18 umurwayi akivurwa. Bikaba byiza kubitangira umwana afite hagati y’amezi 6 na 12 bakagenda basana gacye gacye. Ibagwa rya mbere ni irituma azamera amenyo neza ndetse n’ishinya igakomera.

Gusa rimwe na rimwe iyo umwana ageze ku myaka 8 avutse ashobora kongererwamo insimbura y’igufa ituma urwasaya rukomera bityo n’amenyo ye akaba akomeye.
Uko bicyenewe umurwayi agenda abagwa kugeza agize mu maso heza, umunwa uteye neza ndetse yanavuga ntube wamenya ko yigeze agira ubu burwayi.

Mu gusoza iyi nkuru reka twibutse ababyeyi ko mu gihe umwana avukanye ibibari ugomba kumuvuza kuko ni indwara ikira rwose kandi umwana agakura adafite ipfunwe.
Ku bagore bakoresha imiti yo kuboneza urubyaro nabo ni byiza gufata imiti irimo folic acid na vitamini B9 mu gihe bitegura gusama, n’igihe cyose bahagaritse iyi miti yo kuboneza urubyaro kuko bigabanya ibyago byo kuba wabyara umwana ufite ubu burwayi.

biserukajeandamour@gmail.com

 2,095 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *