Byinshi ku ndwara y’umusonga igaragara cyane muri Kayonza ikanahitana ubuzima bw’abaturage

Bamwe mu baturage bo muri aka karere bavuga ko iyi ndwara y’umusonga, ihari cyane ko hari n’abayirwaje

Bamwe  bo mu murenge wa Gahini bayirwajije bavugako abana babo bafatwa bakorora,bahumeka cyane bagera kwa muganga bagasanga ari umusonga.

Gusa nanone ngo ntabwo basobanukiwe n’igitera iyi ndwara.

Nyirakamana Odette yagize ati”umusonga narawurwaje umwana yatangiye akorora bidasanzwe nkumva ari guhumeka cyane ,gusa nihutiye kujya kwa muganga ngezeyo baramusuzuma bambwirako arwaye umusonga”

Kubitaro bikuru bya Gahini ho bavuga ko iyi ndwara iza kumwanya wa kabiri ugereranyije n’izindi ndwara babasha kwakira nkuko bigarukwaho na Dr Musabyimana Joseph uyobora ibi bitaro.

Muganga  akomeza avuga ko iyi ndwara iri ku kigereranyo cya 1.9% ; umwaka ushize ikaba yararwawe n’abaturage 1662 muri abo hakaba harimo 8 bahitanywe nayo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza nabwo bwemeza ko indwara y’umusonga iza kumwanya wa kabiri nyuma y’indwara ya Maraliya iza kw’isonga nkuko bisobanurwa n’umyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Kayonza Ngarambe Alphonse

Ubushakashatsi bwakozwe, ku ndwara y’Umusonga bugatangazwa mu kinyamakuru “ News medical net”  mu mwaka wa 2017, buvuga ko iyi ndwara iterwa na bagiteri zitwa “streptococcus pneumonia” zikaba zizwiho gufata abantu badafite ubudahangarwa  bw’umubiri, barimo abana ndetse n’abantu bari mu za bukuru.

Ubu bushakashatsi kandi buvuga ko ibimenyetso byose ari bimwe ku bantu bose aho usanga iyi ndwara irangwa no gukorora ,umuriro mwinshi udacogora no guhumeka bigoranye,gutitira  cyane , kugira umunaniro cyangwa gucika intege,isereri no kuruka,kubabara mu gituza cyane cyane byiyongera iyo ukoroye cg uri kwinjiza umwuka,gucibwamo bikabije, no gutera k’umutima biri hejuru.

Mu buryo bwo kuyirinda , ni ngombwa ko ku bana bato nkabafite ubudahangarwa bw’umubiri bucye cyane ari ukubaha inkingo zabugenewe zituma batabasha gufatwa nayo.

Ikindi ni ukwirinda gukwirakwiza za microbe ahabonetse hose, kugira isuku haba ku mubiri, ku biribwa ndetse n’aho abantu batuye; hamwe no gufata indyo yuzuye.

Yanditswe na Aimee Rosine Uwijuru

 2,280 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *