Rulindo : Bavuga ko abagore n’abagabo bakwiye gushaka iterambere aho guhangana

Mu gihe hirya no hino hakomeje kugaragara amakimbirane yo mu ngo bamwe mu baturage b’Akarere ka Rulindo baravuga ko abashakanye bakwiriye guhangana n’urugamba rw’iterambere aho guhangana ubwabo.

Uretse ibibazo bijya bigaragara birimo bamwe mu bashakanye barwana cyangwa bakicana, ubushakashatsi bwerekana ko hari ingo nyinshi zibanye mu makimbirane kandi mu ibanga, ngo bikaba bigoye gutera imbere kw’urugo, bityo abaturage b’Akarere ka Rulindo bakaba basanga abashakanye badakwiriye guhangana, ahubwo ngo bakwiriye guhangana no gushaka imibereho myiza.

Aba baturage bavuga ko ngo niba umugore yarasezeranye n’umugabo, buri wese akwiriye gushakisha yumva ko afite mugenzi we umwunganiye bagahuriza hamwe bakiteza imbere aho guhora bahanganye.

Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko hari byinshi bitera amakimbirane mu miryango ariyo mpamvu bisa nk’ibigoye kubona vuba umuti wa burundu w’iki kibazo.

Dr.Eric Ndushabandi, umwarimu muri kaminuza akaba n’umushakashatsi ku biganiro bigamije amahoro avuga ko amateka mabi ya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo abantu bigishijwe igihe kinini biri mu byatumye umuco w’ubworoherane utakara, ibi bikagira ingaruka mbi no kuri imwe mu miryango.

Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango kiboneka mu miryango ikennye ndetse n’iyifashije, bivuze ko kitashingirwa ku bukene cyangwa ku bukire, gusa hakaba hari ingamba nyinshi leta yashyizeho mu kugikemura ; harimo no kumenya ingo zitabanye neza zikaganirizwa, ariko igisa nk’inzitizi ikomeye cyane none kuri ibi, ngo ni uko hari benshi bafitanye aya makimbirane, ariko bikaba ibanga ryabo, ku buryo hari aho usanga bigoye gukumira icyaha kitaraba.

uwicap@yahoo.fr

 1,576 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *