Abayobozi bakomeje kuvugurazanya ku bijyanye no kwambara bigomba kuranga umunyarwandakazi.

Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kamena 2018, hari impaka z’urudaca ku bayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye ku bijyanye n’imyambarire y’abakobwa by’umwihariko b’abanyeshuri, abayobozi nabo bakaba batavuga rumwe kuri iyi ngingo ndetse baravuguruzanya mu buryo bugaragara. Ubwo Amb. Nguhungirehe yasubiza umwe mu bo bajyaga impaka, yanahishuye ibyabaye ku mugore we ubwo yari anyuze mu mujyi wa Kigali rwagati.

Bijya gutangira kuri uyu wa Mbere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yanenze abahoza abana b’abakobwa ku nkeke babaziza imyambarire yabo igezweho, asaba ko bakwiye kureka kubinjirira mu buzima cyane ko igihe tugezemo umuntu agomba gukora ibijyanye n’amahitamo ye. Ibi kandi yabishyigikiwemo n’abandi bantu batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston.

Olivier Nduhungirehe ati: “Birarambiranye ko abana b’abakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo. Ibi ntabwo bihuye n’igihe tugezemo. Ufite ikibazo hano ntabwo ari umukobwa wambaye ijipo, ahubwo ni umugabo uhora umureba, akamugenzura maze akamugenera ibyo yambara. Tugomba kurenga kuri iyi myumvire iri hasi.”

Ibi byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa Twitter. Abantu benshi bakomeje kugaragaza aho bahagaze kuri iyi ngingo, muri abo hakaba harimo n’Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Igihugu, Edouard Bamporiki we ugaragaza ko gucyaha abana bitandukanye no kubashyira ku nkeke.

Bamporiki ati: “Gucyaha umwana ugamije ineza ye n’iyumuryango mugari byatandukanywa no gushyirwa ku nkeke. Guhana no guhanura biganisha ku kugorora uwacu twikanze ko yagorekwa n’imigirire ye ubwo, ishobora no kubangamira abandi, ni umuco tudakwiye gutatira. Aba bana ni Abacu.”

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, nawe yagize icyo avuga kuri iyi ngingo, agaragaza ko muri rusange iterambere ridakwiye gutuma Abanyarwanda bibagirwa umuco no kwihesha agaciro. Abinyujije ku rubuga rwa Twitter ati: “Nibyo uburere, umuco n’iterambere ni ingenzi cyane. Twiyemeje gushingira ku ndangagaciro zirimo Kwiha Agaciro, kwiyubaka no kubaha abandi mu kubaka u Rwanda twifuza. Imigirire, imikorere n’imyitwarire mibi duharanire kubihindura twese.”

Uwitwa Abayisenga Jean Bosco, yabajije Amb. Nduhungirehe niba yaba yaraganiriye na ba nyir’ubwite cyangwa abantu bambara bakikwiza, ari naho uyu muyobozi yahereye amusobanurira uko byagendekeye umugore we. Abayisenga ati: “Olivier Nduhungirehe n’abandi bashyigikiye iriya myambarire, mwaba mwaraganiriye na ba nyir’ubwite? Ese mwaganiriye n’abatambara izo mpenure? Mbese mwaganiriye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abo mushyigikiye bigamo? Mwaganirije ababyeyi babo se?”

Mu kumusubiza, Olivier Nduhungirehe ati: “Naganiriye na Madamu wanjye. Birampagije. Muri 2014, yavugirijwe induru n’imburamukoro muri Quartier Matheus, ziramukurikirana ari ikivunge, agomba guhungira mu iduka maze akizwa na polisi. Ni urwibutso rubi cyane kuri we. Kubw’ibyo, nta masomo na makeya nkeneye kuri iyi ngingo!”

 amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi yo abivugaho iki?

Ingingo ya 24 mu mabwiriza ya Minisitiri w’Uburezi yo kuwa 10 Gicurasi 2017 ashyiraho imirongo migari ishingirwaho n’ishuri mu gushyiraho amategeko ngengamikorere y’ishuri ry’incuke, iribanza n’iryisumbuye, igaragaza ko abakobwa babujijwe kwambara imyenda migufi. Iyi ngingo igaragaza ko imyambarire y’abana b’abakobwa igomba kuba ifite ibipimo shingiro bikurikizwa.

Iyi ngingo igira iti: “Mu gihe bari ku ishuri, abanyeshuri bose bagomba kwambara umwambaro wagenwe n’ishuri. Abanyeshuri b’abakobwa bagomba kwambara impuzankano y’ishuri igera munsi y’amavi kandi itagera hasi cyane.”

Aya mabwiriza kandi anabuze abanyeshuri kudefiriza, gusiga inzara n’ibindi bikorwa bigaragara nk’ibirungo by’ubwiza ku bagore n’abakobwa, cyangwa se binafatwa ku rundi ruhande nk’ibigezweho benshi babona nk’ibigendanye n’igihe.

uwicap@yahoo.fr

 232,715 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *