Impinduka mu irushanwa ry’umukino w’amagare rigiye kuba
Mu gihe tariki 24 Werurwe hazatangira irushanwa ry’umukino w’amagare rizwi nka « Rwanda cycling Cup », ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda « Ferwacy » bwatangaje ko abasiganwa bazakora inzira ndende mu rwego rwo kwitegura amarushanwa mpuzamahanga akomeye.
Ibi ni ibyatangajwe ku munsi w’ejo ubwo Bayingana Aimable ukuriye Ferwacy yari mu kiganiro n’itangazamakuru avuga zimwe mu mpinduka ziteganijwe muri Rwanda Cycling Cup, zirimo kuba abasiganwa bazagenda ahantu harehare ugereranije naho basiganwaga, kandi bakore iminsi igera kuri 12 ingana n’amasiganwa 11, arimo azakinwa na nyuma ya Tour du Rwanda.
Bayingana avuga ko aya marushanwa azakomeza gushyirwamo imbaraga bitewe nuko agenda atanga umusaruro, nk’ugaragara ku bakinnyi bagenda bitwara neza hirya no hino nka Aruraya Joseph wegukanye tour du Rwanda n’andi masiganwa akomeye ndetse n’abandi.
Biteganijwe ko amasiganwa azahera I Kayonza bajya i Gicumbi, ku munsi wa gatandatu bahaguruke i Nyanza berekeza i Rwamagana, mu gihe ku munsi wa bazava I Kigali bace I Musanze basoreze i Muhanga mu nzira ndende kurusha izindi zose zakinwe kuva iri rushanwa ryatangizwa.
Rwanda Cycling Cup yatangiye muri 2015 yegukanwa na Nsengimana Jean Bosco, iheruka ikaba yaratwawe na Byukusenge Patrick ukina muri Benediction y’I Rubavu.
1,726 total views, 1 views today