Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), batanze inkunga ya miriyoni eshatu (3.000.000 frw) yo kugoboka abatishoboye mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 , tariki ya 25 Werurwe 2020, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo gutanga ibikenerwa by’ibanze birimo ibiribwa ku baturage batishoboye, mu bihe basabwa kuguma mu ngo .
Iyi gahunda yo gutanga inkunga ni igikorwa cyinjiyemo abantu ku giti cyabo, ibigo byigenga, amadini n’amatorero mu gushyigikira leta .

Muri iyi minsi Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), igice cy’u Rwanda batanze inkunga y’ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni eshatu (3.000.000 frws), igizwe na toni ebyiri z’umuceli, toni 2 z’ibishyimbo n’ibikoresho by’isuku .

 

 

Hon.Dr. Pierre Celestin Rwigema , intumwa ya leta mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yavuze ko batanze inkunga mu rwego rwo kubera abandi urugero mu kwishakamo ubushobozi bwo guhangana n’iki cyorezo cya COVID-19 muri gahunda ya Guma mu rugo.

Rwigema ati “Iyo Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame avuze ijambo nka ririya ni icyemezo kuri twebwe ; tuba tugomba guhaguruka nk’abadepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), tukishakamo ibisubizo dushyigikira Leta y’u Rwanda mu gukomeza gufasha abaturage bashonje, bagizweho ingaruka n’iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kuguma mu rugo kuko hari abatagikora bari batunzwe no gukora bubyizi.”

 

Mu bikoresho by’isuku byatanzwe birimo amasabune kuko mu gihe cyo kuguma mu rugo, abaturage basabwa gukomeza kurangwa n’isuku bakaraba ibiganza n’isabune n’amazi meza.
Hon Dr. Pierre Celestin Rwigema yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko, yishimiye iki gikorwa cyane ko mu badepite ku ruhande rw’u Rwanda, mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), batakiburamo nubwo bari hanze kuko bashyigikiye ingamba Leta yafashe zo guhangana n’iki cyorezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *