Rusizi: Polisi yataye muri yombi abantu 3 bavunjaga amafaranga mu buryo butemewe

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturage kwirinda kuvunjisha amafaranga ku bantubatabifitiye uruhushya.

Ibi ibyibukije nyuma y’aho ku itariki ya 14 Mata mu murenge wa Kamembe akarere ka Rusizi hafatiwe abantu 3 bavunjaga amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvuguzi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko abafashwe ari Barabara Pascal wafatanywe amafaranga y’u Rwanda 159, 000, amadolari y’abanyamerika 260, n’amafaranga akoreshwa muri Congo Kinshasa 800, undi wafashwe ni Sezibera Laurent wafatanywe amafaranga y’u Rwanda 7,000 , amadolari y’abanyamerika 50, n’ibihumbi 21 by’amafaranga akoreshwa muri Congo Kinshasa.

Uwa gatatu ni Bizimaziki Elyse wafatanywe amafaranga akoreshwa muri Congo Kinshasa142,000. Uko ari batatu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.

CIP Gasasira yavuze ko n’ubwo kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko bitagaragara cyane mu Ntara y’Iburengerazuba, n’ibikorwa nk’ibi bike nabyo bigomba guhagarara.

Polisi y’u Rwanda na Banki nkuru y’Igihugu (BNR), ni zimwe mu nzego zifite inshingano zo kurwanya ivunjwa ry’amafaranga ritemewe, bikaba bigamije kurengera ubukungu bw’igihugu bushobora guturuka ku bucuruzi bw’amafaranga, cyane cyane ubukorerwa ku masoko atemewe.

CIP Gasasira yavuze ati:” Hariho uburyo n’amategeko bigenga ivunja ry’amafaranga nk’uko bigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, itegeko rishyiraho Banki Nkuru y’Igihugu n’amabwiriza rusange agenga za biro z’ivunjisha…Ayo mategeko n’amabwiriza yose arasobanutse kandi agomba kubahirizwa. Abantu rero bumva bashora imari mu gukora umurimo w’ivunjisha bagomba kwaka icyangombwa gitangwa na Banki Nkuru y’Igihugu n’ishyirahamwe nyarwanda ry’ibiro by’ivunjisha (Rwanda Forex Bureau Association -RFBA), aho kubikora mu buryo butemewe kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Amabwiriza agenga za biro z’ivunjisha yo mu mwaka wa 2013 ingingo yayo ya 3, ivuga ko nta muntu wemerewe gukora cyangwa kwiyitirira gukora umurimo w’ibiro by’ivunjisha mu Rwanda atabyemerewe na Banki Nkuru hakurikijwe aya mabwiriza rusange.

Ingingo ya 4 nayo ivuga ko Sosiyete cyangwa Koperative yifuza kubona uburenganzira bwo gushyiraho ibiro by’ivunjisha igomba: Kugira byibuze imari shingiro ingana na miriyoni makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda (20.000.000 Frw) cyangwa angana nayo mu yandi mafaranga mbere yo gutangira ibikorwa, kandi akagumaho igihe cyose.

Kuri aba bafashwe, CIP Gasasira yavuze ko aba bakora mu buryo butemewe n’amategeko bigaragara ko ntaho baba banditse, batishyura imisoro n’andi mafaranga asabwa, ikaba ariyo mpamvu buri muntu wese akwiye kubahagurukira akabarwanya.

Ingingo ya 488 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’u Rwanda cyangwa amadevize mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200,000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

CIP Gasasira yanasabye abantu bakora ubucuruzi mpuzamahanga nabo kwirinda kugura cyangwa kugurisha amafaranga cyangwa amadovize ku bantu batemewe.

Yakomeje avuga ati;”N’ubwo ubucuruzi nk’ubu butagaragara cyane mu Rwanda, dufite inshingano zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, kandi mu guca ubucuruzi nk’ubu ni ukwita ku bukungu bw’igihugu n’inyungu za rubanda.”

Polisi y’u Rwanda na Banki Nkuru bajya bagira gahunda yo gukangurira no kwigisha abashoramari gushyiraho ibiro by’ivunjisha byemewe, aho kubikora mu buryo butemewe n’amategeko kuko bishobora gutesha agaciro ifaranga, bikabira n’izindi ngaruka ku bukungu bw’igihugu.

 1,226 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *