Gasabo: Urubyiruko rwasabwe kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda n’ibindi byaha

Urubyiruko rugera kuri 500 rwibumbiye mu mashyirahamwe atandukanye arimo ay’abatwara abagenzi kuri moto bo mu karere ka Gasabo, bahawe ubutumwa bwo gukumira impanuka zo mu muhanda no kurwanya ibyaha bitandukanye hirya no hino aho bakorera.

Ubu butumwa babuhawe kuwa gatandatu tariki ya 26 Gicurasi nyuma y’umuganda ngarukakwezi bakoreye mu kagari ka Kamukina mu murenge wa Kimihurura mu mudugudu w’Izuba; aho batunganyije ahari ubusitani buteganyijwe kuzajya buberamo ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro no kwakira abashyitsi mu bihe biri imbere.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Muhongerwa Patricia wifatanyije nabo muri uwo muganda, yashimiye uru rubyiruko kuba rwaritabiriye uwo muganda; arusaba ko bakomeza guharanira kugira umuco mwiza w’isuku haba aho batuye ndetse n’aho bakorera.

Yanagarutse kandi ku ruhare rwabo mu kubaka iki gihugu agira ati:” urubyiruko nirwo mbaraga z’igihugu mu gutuma ejo hacyo haba heza. Turabasaba kwitabira gahunda leta iba yarashyizeho ziteza imbere abaturage nk’umuganda, ubwisungane mu kwivuza n’izindi”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yanavuze kandi ku muco utari mwiza ugenda ugaragara hirya no hino mu Mujyi wa Kigali wo gusabiriza aho bamwe bifashisha abana bato bagakwiriye kuba bari mu mashuri. Yagize ati:” gusabiriza ntabwo ari umuco ukwiye kuranga umunyarwanda kuko hari gahunda nziza ziteza imbere imbere abaturage zashyizweho na leta. Turasaba buri wese kuzitabira ndetse akagana n’amashyirahamwe n’amakoperative agafatanya n’abandi kwiteza imbere”.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police (SSP) JMV Ndushabandi, nawe wifatanyije n’uru rubyiruko mu gikorwa cy’umuganda, yabashimiye uruhare rwabo mu gukumira ibyaha bitandukanye. Yabasabye no gukomeza gukumira impanuka zo mu muhanda cyane cyane bubahiriza amategeko y’umuhanda. Ibi yabibabwiye agira ati:” turashimira urubyiruko n’abamotari muri rusange kuba mukomeje kwifatanya na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byayo. Ku birebana n’umutekano wo mu muhanda rero turasaba by’umwihariko abamotari kuyubahiriza uko bikwiye mwirinda gutwara abagenzi barenze umwe kuri moto kuko usibye guteza impanuka binagira n’izindi ngaruka ku mugenzi wa kabiri kuko nta bwishingizi aba yemerewe.

Abamotari banasabwe kujya bamenya abagenzi batwaye kuko hari ubwo hashobora kwihishamo abajura n’abandi bagizi ba nabi; basabwa kujya batanga amakuru vuba kuri Polisi kugira ngo habeho gukumira ibyo byaha.

 1,161 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *