Abanyeshuri ba GS Kigombe biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ku itariki ya 24 Mata, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri barenga 300 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kigombe ruri mu murenge wa Cyuve akarere ka Musanze,  kigamije kubakangurira gukumira no kwirinda ibiyobyabwenge.

Nyuma y’ibi biganiro, umuyobozi w’iri shuri yatangaje ko abayobozi, abarezi n’abanyeshuri b’iri shuri biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Umuyobozi wa G.S Kigombe Mukuta Serge yabivuze agira ati:”Umuyobozi nyawe ni ureberera abo ashinzwe, akabarinda icyo ari cyo cyose gishobora kubavutsa ahazaza heza. Iyo atabikoze, aba atandukiriye inshingano ze.”

Yakomeje avuga ati:”Twijeje Polisi yacu ko tugiye kuba abafatanyabikorwa bayo mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, duushyiraho ingamba zituma abanyeshuri bacu batabyishora, ibi bikazatuma bigirira umumaro ubwabo, imiryango yabo, ndetse n’Igihugu muri rusange.”

Yavuze ko muri izo ngamaba bagiye gushyiraho harimo no gushinga ihuriro ryo kurwanya ibyaha (Anti-crime club).

Asobanura icyo iryo huriro rizamara, Mukuta yagize ati:” Ni urubuga abanyeshuri bazajya bahuriramo  baganire ku bubi bw’ibiyobyabwenge, hanyuma bafatire hamwe ingamba zo kubyirinda no kubirwanya.”

Mukuta yashimye imikoranire myiza irangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ibigo by’amashuri mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiza ahazaza h’abanyeshuri.

Yanayishimiye kandi ku bumenyi ijya iha abanyeshuri ku bijyanye no kwirinda icuruzwa ry’abantu, inda ziterwa abangavu n’uko bakwirinda kugwa mu mutego w’ababikora.

CIP Twizeyimana yari yabanje kuganiriza aba banyeshuri n’abarezi babo icyo ibiyobyabwenge aricyo, anababwira amoko y’ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu Rwanda, n’ingaruka zo kubikoresha.

Yakanguriye aba banyeshuri kubyirinda kuko bigira ingaruka mbi ku myigire yabo, ndetse ko ibikorwa by’ababinyoye bihungabanya ituze rya rubanda, maze abasaba kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu kubirwanya, anabashishikariza  gutanga amakuru y’ahantu hose byaba birangwa

 1,341 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *