IBIBAZO BIRACYARI URUHURI MURI KOPERATIVE EJO HEZA RUGENDE RICE

  • Ejo heza rugende rice ni koperative ihinga umuceri mu gishanga cya Rugende , iki gishanga gikora ku mirenge ya Muyumbu , Masaka na Rusororo, mu gihe gishize havuzwemo ukweguzwa kw’abayobozi bayo n’urwego rukuru rushinzwe amakoperative RCA bitewe n’imicungire mibi y’umutungo wa Koperative , ubu na none hongeye gututumbamo umwuka utari mwiza bitewe n’ibibazo bimaze kuba uruhuri nyuma yaho Koperative ikoreye amatora y’ inzego nshya zabaye tariki 13/11/2020 akivangwamo n’ubuyobozi bw ‘Umurenge wa Muyumbu buyobowe na Bahati bony .
    Uyu munyamabanga nshingwabikorwa wa Muyumbu bivugwa ko yaje akica amategeko agenga koperative ,ndetse akizanira nabakandida be , ibi bikaba byarasize amacakubiri aho we yababwiye ko ashaka ko koperative iyoborwa n’abantu batuye mu murenge wa Muyumbu, ndetse n’ibihombo bikomeye muri koperative.
    Umwe mu banyamuryango twaganiriye utarashatse ko amazina ye atangazwa yakomoje cyane cyane kugahinda baterwa n’imicungire mibi ya koperative yabo ndetse n’ibishanga byabo n’umusaruro wabo uri kwangirikira ku mbuga y’ubwanikiro.
    Ati “ ubu twishwe n’agahinda ndetse n’umutungo wacu uri kwangirika umunsi ku wundi ,ikitubabaza n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Muyumbu , Bahati Bony ukomeje gutuma umutungo wacu wangirika ndetse n’imirima yacu ikangirika ,ibi yabikoze ubwo yazanaga abakandida be ndetse n’abaseseri b’amatora yabaye tariki ya 13/11/2020 ndetse agahonyora nkana amategeko agenga amatora ya koperative”.

Uyu munyamuryango akomeza avuga ko Bahati yamamaje Mukandayiseba Libertha ku mwanya wa perezida wa koperative na Inderere M Jeanne ku mwanya w’umwanditsi ,bivugwa ko uyu Libertha atari yujuje umusanzu y’umunyamuryango ungana n’ibihumbi cumi akabayarafashijwe na Bahati kwishyura muminsi mike yabanjirije amatora, nyamara kuba umunyamuryango byemezwa n’inteko rusange ya koperative .
Ubundi mu matora ya koperative abanyamuryango nibo bahitamo abakandida ndetse bakanahitamo akanama gakurikirana amatora kandi amatora akaba abatora bajya inyuma y’umukandida bahisemo ibi Bahati akaba yarabyishe abishaka ndetse we n’abantu be bandika impapuro z’amatora ,abarebera hafi basanga Bahati ibi byose yarabikoze kunyungu irihagati ye na Mukandayisaba Liberthha cyane ko uyu Libertha yahoze ari umukozi wa sacco Muyumbu iyi ikaba nayo arimwe mubikorwa by’umurenge.

Bwana Bahati Bony Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu(P/net)

Kugeza bu abanyamuryango ntibarabona aho umusaruro wabo ugurishwa ukaba uri kwangirikira ku mbuga ndetse nimiyoboro y’amazi ikaba yarazibye ndetse n’imbuto ikaba itarabageraho mugihe bari kwitegura gutera.

ibi byose baka basanga ari imikorere ya Komite nshya itarasobanukirwa neza inshingano zayo, bitewe nuko bagiyeho mu buryo bw’uburiganya bikaba bigaragara ko nta bumenyi bafite bwo kuyobora Koperative.

Undi munyamuryango utarashatse ko amazina atangazwa bitewe n’impamvu z’umutekano we , yibaza impamvu umukozi usanzwe ari mu buyobozi bw’umurenge azanwa mubuyobozi bwa Koperative.

Ati:” Ngewe nibaza impamvu bafashe ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Muyumbu akagirwa umucungamutungo wa Koperative nyuma yo kwirukana uwari usanzwe, bigaragara ko hari ikintu kibyihishye inyuma , ahubwo mbivuge barashaka kurya koperative neza. batere imbere bubake amazu agezweho , bagure amamodoka naho twebwe ba nyiri bikorwa tugume mu bukene kandi aritwe Koperative yagakwiye guteza imbere.”

Uyu munyamuryango akomeza asaba inzego bireba gutabara amazi atararenga inkombe.

Ese Mukandayisenga Liberatha uri kuyobora Koperative Ejo heza Rugende Rice we abivugaho iki?

Mukiganiro twagiranye na Mukandayisenga ku murongo wa terefone yadutangarije ko koko muri koperative harimo ibibazo byatewe n’ubuyobozi bubi bwabanje gusa atubwira ko barikurwana no kubicyemura , kubijyanye n’umusaruro wangirikiye ku mbuga avuga ko byatewe n’imvura yaguye ari nyinshi bakabura uko bawukura kumbuga cyane ko ziri mugishanga kandi ntamihanda igerayo ,naho ku miyoboro idakozwe yavuze ko kubufatanye n’arwiyemezamirimo bafitanye amasezerano water user usanzwe ubatungayiriza bari kwigira hamwe uko abanyamuryango bakongera amafaramga akava kuri 200 akagera kuri 600 kuri are imwe asanzwe atangwa bityo imiyoboro igakorwa kuburyo burambye.

kubijyanye n’amatora avugwamo uburiganya we, nta byemera kuko avuga ko kuba harakoreshejwe uburyo bwa baseseri ndetse no gutora hakoreshejwe impapuro byatewe n’uko aribwo buryo bwari bwumvikanyweho naho kuba Bahati yaraje mu matora ndetse akazana abaseseri aruko ikicaro cya koperative giherereye mu Murenge wa Muyumbu ,kuba hari umubano wihariye afitanye na Bahati we arabihakana yivuye inyuma.

Bwana Bahati Bony umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyumbu we atangaza iki?
Mukiganiro twagiranye yemeje ko Ejo heza rugende rice ifite ibibazo byabaye inkurikizi z’ubuyobozi bubi bwabanje gusa kubimuvugwaho byuko yivanze mumiyoborere ari ibinyoma, ndetse akavugako arukubeshya ko ntaho ahurira n’imiyoborere ya koperative gusa kuba uri mu Murenge abareye umuyobozi agomba kumenya imikorere yayo bityo kubijyanye n’amatora avuga ko ibyo bakoze byose byatewe nuko ari mubihe bya covid-19 bityo ko yasabye gukoresha ubwo buryo mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa akomeza avuga ko asanga amatora yarabaye mu mucyo kuko yarahagarikiwe n’inzego n’aho kuba yaratanze abakandida abihakana yivuye inyuma ahubwo akavuga ko abakandida batwanze n’abanyamuryango. gusa asoza yemeza ko ibibazo bagiye gufatanya n’inzego z’ibishinzwe maze ibibazo bikabonerwa umuti urambye.

Uwitonze Capitone/Gasabo.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *