CLADHO yagaragaje impungenge ku ngengo y’imari Leta ishora mu Buhinzi n’Ubworozi

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yavuze ko igiye gufasha abaturage mu guhangana n’ibibazo bikomeje kudindiza ubuhinzi n’ubworozi birimo imvura nyinshi igwa igatwara ibihingwa n’izuba ryinshi rikunze kugaragara mu bice by’Uburasirazuba bw’u Rwanda.

CLADHO yatangaje ibi mu kiganiro n’abanyamakuru harimo gukumira Ibiza byiganjemo izuba rikabije ryibasiye intara y’ Uburasirazuba mu mwaka ushize wa 2017 ayo mapfa akaba yariganje mu turere dutatu tw’Intara y’i Burasirazuba aritwo Kayonza, Kirehe na Nyagatare aho abaturage batuye utwo turere bendaga gusuhuka kubera ayo mapfa.

Abanyamakuru bagaragarijwe ko ingengo y’imari ishyirwa mu buhinzi igabanuka ndetse n’uruhare rw’umuturage mu kugena uko izakoreshwa rugasubira hasi.

Ni Raporo y’imbanziriza mushinga y’ingengo y’imari ijya mu buhinzi yakozwe na CLADHO ku nkunga ya Actionaid na European Union.

Umuyobozi w’umuryango CLADHO Sekanyange Jean Leonard yavuzeko iyi  Raporo y’imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’ubuhinzi ikiri mu bitekerezo kandi ko ishobora guhinduka.

Yagize ati “Ibi tubikora  kuko Leta ingengo y’imari ishyira mu buhinzi igenda igabanuka buri mwaka, kabone n’iyo ingengo y’imari muri rusange yaba yiyongereye. Ubuhinzi ni kimwe mubintu bikorwa n’abanyarwanda benshi ni yo mpamvu bari guharanira yuko ingengo y’imari bakoresha yakwiyongera.

Ati “Imiryango itari iya Leta ifite impungenge z’uko ishoramari Leta ishyira mu buhinzi binyuze mu ngengo y’imari na ryo rigenda rigabanuka bishobora kuzateza ikibazo ku bukungu bw’u Rwanda,”

Bamwe mu baturage bitabiriye iki kiganiro banyunzwe niyi Raporo ariko bagaruka ku kibazo cyuko batabonye ingamba ndetse n’agahunda shya zijyanye n’ibiza kuko ni kimwe mubiteza umusaruro muke mu buhinzi.

Sekanyange yavuze ko iyi mbanziriza mushinga iri kuganirwaho kugirango bungurane ibitekerezo nk’uko mu minsi ishize bitabye inteko nshingamategeko y’u Rwanda kugira ngo na bo batange ibitekerezo cyangwa bagire bimwe bafataho ibyemezo bizeye ko bizashyirwa mu ngiro byakwanga bakongera kubisaba bivuye inyuma.

source:inspirer

 1,302 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *