BURERA: Kuri polisi ya Gahunga hafungiwe NYIRAMARWA Vestine na MBONYEBYOMBI bakurikiranywe icyaha cyo kwica abo bashakanye.

Nyuma yo kubatangariza inkuru ko MBONYEBYOMBI yishe umugore we MUKABANDORA Béatrice amuhoye ko yagurishije intama agatanga mituweli akagerageza gutoraka abaturage bo mu murenge wa Rugarama kuwa gatandatu 25/09/2021 bamufatiye kuri Centre ya Gitesani bamushikiriza inzego z’umutekano “police”, ubu Ubugenza_cyaha “RIB” buramukurikiranaho icyaha cyo kwica uwo bashakanye.

Mu murenge wa Gahunga hakomeje kuvugwa inzoga z’inkorano “Umunini na Dundubwonko”, izi nzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge kuko abenshi mubazinywa barangwaho guhohotera abo bashakanye bikagera naho babica.

Kuri Station ya polisi Gahunga hafungiwe na none undi mugabo witwa BIKINO Boniface ukurikiranweho icyaha cyo guhoza umugore we wa kabiri ku nkeke witwa Donatille MUKANKUSI bita NTAMATI, dore ko BIKINO afite abagore batatu. Iki cyaha kikaba gihanishwa ingingo ya 147 “Guhoza ku nkeke uwo bashingiranywe” cg iya 128 “gukoresha ibikangisho”, zose zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Uy’umugabo yavugiye m’uruhame hari n’inzego z’umutekano “RIB; Police n’Igisikari”, avugira hejuru y’umurambo wa Nyakwigendera MUKABANDORA ko yatanzwe kwica umugore we MUKANKUSI Donatille akaba nanone yarigeze kumutsindagira muri fosse ya toilette agakizwa n’abaturanyi ariko yavunaguritse amaguru; Donatille yarwaye igihe kirekire kuko yashizweho plâtre ayimarana amezi atandatu, bityo BIKINO Boniface yakomeje kwidegembya ntiyakurikiranwaho icyo cyaha cy’ubugome yari yakoze, akaba arinayo mpamvu yavuze ko yatyaje umuhoro ariko akaba ababajye nuko MBONYEBYOMBI amutanze gukora ibara.

MBONYEBYOMBI Philippe ari m’ubugenza_cyaha arashikirizwa Ubushinja_cyaha, icyaha akurikiranweho ” Ubwicanyi buturutse k’ubushake” agihamijwe n’Urukiko yahanishwa ingingo ya 107 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, agahabwa igihano cy’igifungo cya burundu cyo kimwe na NYIRAMARWA wishe umugabo we NDAYUMUJINYA François amuteye icyuma.

Ikinyamakuru gasabo.net gikomeje gukangurira no kumenyesha abaturage b’i BURERA kwirinda inzoga z’inkorano, zibarirwa mu biyobyabwenge kandi ko zimaze gusakazwa mu karere kose. K’ubufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano hafashwe ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge “Kanyanga; Skay; Kofi; Kitoko n’izindi) byavaga mu gihugu cy’igituranyi cya Uganda, hasigaye gukemura ikibazo cya ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge cyane ko uzisanga hose no mutubare ndetse hari n’iziba ziri mu macupa zipfundikiye neza. Ubwo rero abazinywa bagomba kureba neza ibirango byazo no gutungira inzego agatoki kugira ngo ibyo biyobyabwenge bitabamaraho abantu.
Tuboneyeho kandi gusaba inzego gukurikirana no guhana ibi byaha byose bivuzwe muri iy’inkuru kandi inzego zibanze zirusheho kwegera abaturage binyuze mu tugoroba tw’ababyeyi no guteza imbere gahunda y’inshuti z’umuryango.

gasabo.net

 13,288 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *