Haravugwa urukundo hagati ya Nicki Minaj na Eminem

Umuraperi Nicki Minaj yatunguye benshi mu bafana avuga ku gisubizo yahaye umwe mu bamukurikira wamubajije niba hari umubano w’urukundo yaba afitanye na Eminem akabyemeza avuga ko bakundana.

Uyu muhanzi ugezweho mu ndirimbo ‘Chun-Li’ yavuze ibi biturutse ku gitekerezo cyanditswe n’umwe mu bafana be ku mashusho yari yashize kuri Instagram, amubaza niba ibihuha bivugwa ko ari gukundana na Eminem byaba ari ukuri, Yamusubije atazuyaje ati “Yego”.

Byavugishije benshi mu bamukurikira ndetse bihita bitangira gusakara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye no mu binyamakuru byandika ibigezweho mu myidagaduro hirya no hino.

Ikinyamakuru TMZ cyo cyatangaje ko amwe mu makuru gikesha inshuti za hafi z’uyu muhanzi yemeza ko ibi yabikoze atebya, zashimangiye ko nta rukundo Nicki Minaj afitanye na Eminem nubwo nyir’ubwite ataragira icyo abivugaho.

Abandi babonye ibyatangajwe na Nicki Minaj nk’ubuyo bwo kwigarurira ‘internet’ cyane ko ku wa Gatanu, ibinyamakuru byinshi bikomeye byahise bitangira kwandika kuri urwo rukundo rwe na Eminem bigatuma avugwa bidasanzwe no ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzi amaze iminsi asohoye ibihangano bishya birimo indirimbo nka ‘Barbie Tingz,’ ‘MotorSport,’ n’iyitwa ‘Chun-Li’ ikunzwe.

Nicki Minaj watunguranye akavuga ko yatangiye gukundana na Eminem, mu 2017 nibwo yatandukanye na Meek Mill bari bamaranye imyaka ibiri mu buryohe. Nyuma y’icyo gihe nta musore bizwi ko bakundanye nubwo yavuzweho kugirana umubano wihariye n’umuraperi Nas.

Uyu muhanzikazi uri mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo yahishuraga umubano afitanye n’umuraperi Nas, abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yashyizeho ifoto yabo basohokanye ayiherekeza amagambo yo kumushimira mu buryo buterura, ati “Abami bonyine nibo bamenya Abamikazi.”

Nyuma yakomeje no kugenda yandika andi magambo ashushanya urukundo hagati yabo ariko hashize igihe aracogora iby’urukundo rwabo birazima kugeza magingo aya.

Nicki Minaj ubusanzwe witwa Onika Tanya Maraj yamenyekanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ndirimbo ’Your Love’, ’Pills N Potions’, ’Anaconda’, ’Super Bass’, ’High School’ yakoranye na Lil Wayne n’izindi.

 1,818 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *