Abagabo bamwe basigaye bahitamo kwahukanira mu kabari.

Ihohoterwa mu ngo rimaze gufata indi ntera ku buryo hari abagabo bahitamo kujya mu kabari abandi bagatorongera ‘bava mu rugo batazi iyo bagiye’ kubera ibibazo n’abo bashakanye.

Hari abagabo bavuga ko iyo bafitanye ibibazo n’abagore babo bahukanira mu kabari mu gihe hari n’abata ingo zabo, ibi ngo bakabikora mu rwego rwo gutanga amahoro no kwanga kuba iciro ry’imigani mu muryango.

Umwe mu bagabo batuye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, yadutangarije ko amaze imyaka itatu yarahukanye kubera ko we n’umugore bahoraga mu ntonganya bapfa ko ngo yasahuraga umutungo w’urugo awujyana iwabo.

Ati ‘‘Umugore wanjye tubyaranye gatatu, ariko yaranjujubije ku buryo nahisemo kuva mu rugo ngatorongera ngo ndebe ko nagira amahoro. Iyo mpaguma umwe yari kuzica undi.’’

Uyu mugabo avuga ko yahukanye kubera ko yari arambiwe gutunga urugo rwe n’urwo kwa sebukwe. Ati ‘‘Ndi umufundi, iyo nabaga nahashye umugore yahitaga abifata akabijyana iwabo bwacya ati umufuka w’umuceli waguze washize, namubaza aho wagiye tugatongana ku buryo nageze aho mfata inzira ndagenda ariko mwoherereza amafaranga yo guhahira abana.’’

Hari abagana utubari

Undi mugabo ukora akazi ko mu biro ngo yahukanira mu kabari mu rwego rwo kwirinda intonganya. Uyu utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yavuze ko umugore we ahorana umunabi kugeza ubwo mu rugo ‘duhora dushihurana’.

Ati ‘‘ Iyo bindenze rero mfata inzira nkajya mu kabari hari n’igihe ndarayo bugacya ngo ndebe ko nagira amahoro.’’

Nk’uko abagabo batandukanye babivuga ngo kuri ubu hari abagabo basigaye bahaguruka mu ngo zabo bakagenda batazi aho bagiye bahunze amakimbirane bafitanye n’abo bashakanye.

Hari uwagize ati ‘‘Hashize nk’imyaka itanu murumuna wanjye atorongeye kubera ibibazo yari afitanye n’umugore we. Twamaze iminsi twaramubuze tutazi iyo aba nyuma aza kuduhamagara atubwira ko yatorongereye muri Zambia kugira ngo agire amahoro, umugore we yari yaramujujubyaga cyane.’’

‘Kwahukanira si wo muti’

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, avuga ko bidakwiye ko abagabo bahukanira mu kabari, ahubwo ngo bakwiye gushaka abo mu muryango bakabafasha gukemura ibibazo bafitanye n’abo bashakanye.

Ibi yitabingaje muri iki Cyumweru, ubwo yari yitabiriye inama yahuje ibihugu bitandukanye bya Afurika yiga ku ruhare rw’umugabo mu kurushaho kwimakaza amahoro mu muryango.

Ati ‘‘Kwahukana ukajya mu kabari ubwo se uba ukemuye ikihe kibazo? Ntabwo uba ukemuye ikibazo. Twashishikariza abantu kubana mu mahoro , aho kugira ngo rero ikibazo ajye kugikemurira mu kabari, aragenda ateyo amafaranga, ariyangiriza umubiri, abana mu rugo ntubahe umwanya ngo muganire.’’

Yakomeje agira inama umugabo ufitanye ibibazo n’umugore wumva ageze ku rwego rwo kwahukana ko yakwegera umuryango n’abandi bantu bakamufasha.

Ati ‘‘Twamugira inama yo kwegera umuryango niba hari ikibazo bagashaka abandi babafasha, binaniranye no gutana amategeko yarabiteganyije n’ubwo atari byo dushyize imbere, dushyize imbere ubwumvikane no kujya bakemura ibibazo, ariko byananirana aho kugira ngo bicane, itegeko rigenga abantu n’umuryango ryateganyije uburyo abantu batana.’’

Minisitiri Nyirasafari yakomeje avuga ko nubwo mu Rwanda hari amategeko arengera abagore, atabaha uburenganzira bwo gukora ibidakwiye.

Ati « Igihugu cyacu ntabwo turengera abagore ngo tureke abagabo. Turengera ikiremwamuntu, abana, abagore ndetse n’abagabo. Ariko tukibanda kuri wa wundi ufite ibibazo byihariye.”

Amakimbirane yo mu muryango ni kimwe mu bibazo bikomeje kuvutsa abashakanye ubuzima. Imibare yatangajwe na Polisi y’u Rwanda muri Gashyantare 2017, igaragaza ko mu 2016, abantu basaga 64 bishwe n’abo bashakanye.

Abagore bishwe n’abagabo babo bari 45, abagabo bishwe n’abagore babo ari 19 mu gihe abagabo umunani n’abagore babiri biyahuye biturutse ku makimbirane yo miryango.

uwicap@yahoo.fr

 2,656 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *