Umuhanzi Kamichi kubana n’umuzungu byabaye inzozi ubu yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umufasha we .

Ku itariki ya 8 Kamena 2018 ni bwo umuririmbyi akaba umwanditsi ndetse n’umunyamakuru Adolphe Bagabo wamamaye nka Kamichi Karidinal wakoraga injyana ya Afrobeat mu Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we mu muhango wabereye mu Mujyi wa Knoxville muri Leta ya Tennessee ari naho atuye.

Kamichi yasezeranye n’umukunzi we yaherukaga kwambika impeta y’urukundo amusaba kubana akaramata muri Mata 2018. Kamichi Cardinal wamamaye mu ndirimbo ‘‘Aho Ruzingiye’’, ‘‘Barandahiye’’, ‘‘Byacitse’’, ‘‘Kabimye’’, ‘‘Ifirimbi ya Nyuma’’, ‘‘Imitoma Irenze’’ n’izindi, amaze imyaka isaga ine atuye ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye ajyanye n’umukunzi we w’umunyamerikakazi ariko yahagera ntibigende neza mu rukundo rwabo atangira ubuzima bushya  ashaka undi mukunzi ubu bakaba bamaze gusezerana imbere y’amategeko.

Umuhanzi Kamichi n’umukunzi we bagiye kubana

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko Kamichi yemereye ikinyamakuru Igihe ko ubukwe bwe buzaba tariki 14 Gashyantare 2019 n’ubwo atigeze agaruka ku hantu buzabera.

Twababwira ko Kamichi yigeze gukundana  n’umuzungukazi w’umunyamerikazi Emiry Duboi Holander bakavugwa cyane mu rukundo mu mwaka wa 2011. Muri iki gihe cyose bamaze bakundana, Dubai yagiye ajya muri Amerika bamwe bagakeka ko umubano wabo urangiye nyamara nyuma yaragarukaga bakongera bakigaragaza. Mu mwaka wa 2012 nibwo uyu mukobwa yasubiye iwabo muri Amerika.

Mu mwaka wa 2014 Kamichi yagiye muri Amerika abantu batangira kuvuga ko yaba asanzeho uyu muzungukazi bahoze bakundana, ariko nyuma uyu muhanzi agatangaza ko batakiri kumwe.

gasabo.net

 1,923 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *