Polisi y’u Rwanda na Sosiyeti zigenga zicunga umutekano bagiranye inama yo gukomeza ubufatanye mu kuwubungabunga

Kuwa gatanu tariki ya 25 Gicurasi, ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye inama yahuje Polisi y’u Rwanda na Sosiyeti zigenga 16 zicunga umutekano w’ibigo n’abantu ku giti cyabo hirya no hino mu gihugu. Abitabiriye iyi nama baganiriye ku ngingo zitandukanye zigamije kunoza ubufatanye n’imikoranire mu kurushaho gukora kinyamwuga hirya no hino aho abakozi b’izi sosiyeti bakorera.

Ubwo yaganiraga n’abayobozi ndetse n’abandi bari bahagarariye izi sosoyeti zicunga umutekano, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yabashimiye uruhare rwabo mu gukubungabunga umutekano.  Yagarutse ku ntego, icyerekezo ndetse n’indangagaciro zikwiye kubaranga mu kazi kabo ka buri munsi; ibi bigatuma bakumira ikintu cyose gishobora guteza umutekano muke.

Yasabye abayobora izi sosiyeti zicunga umutekano kunoza imikorere yabo, abakozi babo bagakora  kinyamwuga bakajyana n’umuvuduko isi igezemo muri iki gihe, ndetse bagatanga serivisi nziza bakira neza ababagana, kandi bakagira imyitwarire myiza, bagahabwa amahugurwa agezweho ajyanye n’igihe, ikoranabuhanga ndetse n’itumanaho  mu gucunga umutekano.

IGP Gasana yakomeje kandi asaba abagize izi sosiyeti zicunga umutekano kujya batanga amakuru kuri Polisi n’izindi nzego zibishinzwe,buri gihe kandi vuba ku kintu babona gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira hakiri kare no gutabara.

Yasabye abakuriye izi sosiyeti kuzuza ibyangombwa byose bibemerera gukora uyu murimo ndetse n’abakozi bakagira ibibafasha byatuma bakora neza akazi kabo.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibikorwa bya Sosiyeti zigenga zishinzwe gucunga umutekano Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi wari muri iyi nama, yagaragaje imikorere y’izo sosiyeti z’umutekano, imbogamizi zihura nazo, ndetse n’ibyo bakora kugira ngo buzuze neza inshingano zabo.

Uhagarariye urugaga rwabo, Dr Nshuti Rugerinyange, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ifatanya nabo; binatuma iyi imikoranire mu kazi ka buri munsi ko gucunga umutekano igenda neza.

Yakomeje avuga ko inama nk’iyi ndetse n’izindi bo ubwabo bahuriramo, zituma basuzuma bakareba ibimaze kugerwaho ku buryo bibafasha gukora kinyamwuga mu gucunga umutekano w’ibigo bashinzwe kurinda n’abantu ku giti cyabo.

Dr Rugerinyange yagize ati, “Iyi nama yatubereye ingirakamaro kandi yari ngombwa kuko twibukijwe inshingano zacu zo kunoza akazi kacu ko guha serivise zinoze abakiriya bacu”. Yasabye bagenzi be gushyira mu bikorwa impanuro n’inama bagiriwe na Polisi kugira ngo umutekano wabo bashinzwe kurinda ubungabungwe neza.

Sosiyeti zigenga zemewe zishinzwe gucunga umutekano ni 16 zose hamwe zifite abakozi bagera ku bihumbi 18 na 460.

 1,091 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *