Karongi: Gutangira amakuru ku gihe byatumye Polisi ifata ibiro 154 by’urumogi

 

Imikoranire myiza ishingiye ku guhana amakuru ku gihe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage byatumye, ku itariki 28 z’uku kwezi ifata ibiro 154 by’urumogi.

Uru rumogi Polisi yarufatiye mu kagari ka Nyarugenge, mu murenge wa Rubengera, mu karere ka Karongi biturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bahatuye wayimenyesheje   ubwo uwitwa Ushizimpumu Gerard wari urutwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Carina ifite nimero ziyiranga (Pulake) RAB 698 yarumubitsaga  ku itariki 26 z’uku  kwezi.

Ku byerekeye uburyo uyu mugabo w’imyaka 28 y’amavuko yafashwe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yabisobanuye agira ati,”Ubwo yarimo kwerekeza i Kigali aturutse i Rubavu atwaye urumogi mu modoka; yikanze inzego z’umutekano; ahagarika icyo kinyabiziga; arupakururamo, arubitsa Umuzamu  urinda bimwe mu bikorwaremezo biri muri ako gace.”

Yakomeje agira ati, “Agitsimbura aho yabikije urwo rumogi; uwo yarubikije yagize amakenga y’ibintu amubikije; agenzuye, asanga imifuka itanu ahasize irimo urumogi; ahita abimenyesha Polisi; na yo itangira gushaka uwaruhasize. Yamufashe kuwa mbere tariki 28 z’uku kwezi nyuma y’iminsi ibiri aruhasize, imushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).”

Kuri uwo munsi kandi; ishingiye ku makuru yari ifite, Polisi mu karere ka Nyabihu yasatse imwe mu modoka  itwarwamo abagenzi mu buryo bwa rusange ku muhanda Rubavu- Kigali isangamo udupfunyika  tw’urumogi  1 680. Iyo modoka yasatswe ubwo  Polisi yayihagarikaga igeze  mu kagari ka Kora, mu murenge wa Bigogwe.

CIP Gasasira yashimye abatanze amakuru yatumye Polisi  ifata urwo rumogi; rwaba urwafatanywe Ushizimpumu,  ndetse n’urwafatiwe mu modoka yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali.

Yavuze ko abanywa urumogi  cyangwa ibindi biyobyabwenge bakora ibikorwa bihungabanya umutekano birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohotera rishingiye ku gitsina; asaba abatuye Intara y’Iburengerazuba kwirinda kwishora mu biyobyabwenge by’amoko yose; kandi bakagira uruhare mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, itundwa, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo batanga ku gihe amakuru yerekeye ababikora.

Urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge mu  Rwanda nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Gifatwa nk’Ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze nk’uko biteganywa n’iri Teka.

 1,257 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *