Ikipe ya Polisi yo gusiganwa ku maguru ifite intego yo gukomeza kwitwara neza mu marushanwa atandukanye

 

Ikipe yo gusiganwa ku maguru ya Polisi y’u Rwanda (Police Athletic Club) ni imwe mu makipe Polisi y’u Rwanda isanzwe ifite nka Police FC, Police Handball Club n’iya Taekwondo; ikaba yitabira amarushanwa atandukanye haba imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Ni ikipe yashyizweho mu mwaka w’2002, ikaba kugeza ubu igizwe n’abakinnyi 12 basiganwa mu byiciro bitandukanye harimo kwiruka metero 100, 200… kugera ku ntera ndende y’ibirometero 42 bakunze kwita Marathon.

Ni ikipe yagiye igira abakinnyi bakomeye ndetse babaye n’inkingi za mwamba mu ikipe y’igihugu y’uyu mukino aribo Rukundo Sylvain na mugenzi we Ntirenganya Felix. Aba bakinnyi bagiye bafasha ikipe y’igihugu mu gutsinda amarushanwa atandukanye yabereye mu bihugu nka Leta Zunze ubumwe za Amerika, Jordaniya, Ethiopiya, Kenya, n’ahandi. Nko mu Butariyani mu irushanwa ryo gusiganwa ibirometero 21 ryabaye mu mwaka w’2011 n’iryabereye muri Libani ryahuzaga ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa mu mwaka wa 2012, Ntirenganya Felix  yabaye uwa mbere maze yegukana n’imidari ya Zahabu. Naho mugenzi we Rukundo Sylvain,  yatsinze irushanwa ryo mu Butariyani (Italy Championship ) ryo gusiganwa intera y’ibirometero 21 mu mwaka w’2010 ndetse  n’iryabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (ryiswe Dubai Half marathon) mu mwaka w’2012. Aha hose nawe yegukanye imidari ya Zahabu

Ubwo twaganiraga na  Rukundo Sylvain, kuri ubu usigaye utoza ikipe yo gusiganwa ku maguru ya Polisi y’u Rwanda; yavuze ko iyi kipe imaze kugera kuri byinshi, dore ko iri no kuba mu makipe meza ari muri iki gihugu. Yagize ati:” Ibigwi ni byinshi. Guhera mu mwaka w’2005 kugera 2009 twagiye twitwara neza mu irushanwa ryahuzaga amakipe y’ibigo bya Leta n’iby’igenga  mu gihugu ryitwaga “Rendez-vous National” aho twatwaye imidari itandukanye harimo n’iya zahabu.

Mu myaka ishize iyi kipe yakomeje kwitwara neza. Mu marushanwa aheruka iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda yagiye yitabira, harimo iryo yitabiriye mu kwezi kwa Kanama 2017 ryahuje amakipe ya gipolisi yo mu bihugu byo muri aka karere (EAPPCCO Games),  ryabereye mu gihugu cya Uganda. Iyi kipe yegukanye umwanya wa kabiri n’imidari y’Umuringa.

Iyi kipe kandi yakomeje kwitwara neza no mu irushanwa rihuza amakipe y’ibigo bitandukanye byo mu gihugu mu mwaka wa 2017 na 2018 mu kwiruka mu byiciro binyuranye, aho batwaye umwanya wa kabiri n’imidari y’Umuringa. Umwe mu bakinnyi b’iyi kipe witwa Ndagijimana Enock kandi yahesheje ishema u Rwanda ubwo yari mu ikipe y’igihugu, mu irushanwa ryiswe “Kigali International Peace Marathon” ryabaye muri uyu mwaka mu kwezi kwa Gicurasi, aho yegukanye umwanya wa kabiri mu kwiruka ibirometero 42. Icyo gihe mugenzi we witwa Gakuru David nawe yitwaye neza, aba uwa gatanu mu gusiganwa ibirometero 21.

Umutoza w’iyi kipe yavuze ko bazitabira amarushanwa ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama uyu  mwaka; harimo irizahuza amakipe ya gipolisi yo mu bihugu byo muri aka karere (EAPPCCO Games ), ni irushanwa rizabera muri Tanzaniya, ndetse bazitabira n’irindi rizahuza amakipe atandukanye n’abantu ku giti cyabo (National Championship) rizabera mu Rwanda .

Rukundo Sylvain yavuze ko intego bafite ari ugukomeza gukora imyitozo myinshi, ndetse bagatwara umwanya wa mbere n’imidari itandukanye mu byiciro binyuranye.

 1,397 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *