Kigali: Polisi yaganiriye n’abahagarariye Ibigo bitwara abantu n’ibintu mu modoka ku ruhare rwabo mu gukumira impanuka

Mu gihe icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda gikomeje,  ku wa kane tariki 24 Gicurasi uyu mwaka, ku Cyicaro  Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye ikiganiro nyunguranabitekerezo hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Abahagarariye Ibigo bitwara abagenzi mu modoka mu buryo bwa rusange n’ibitwara ibintu bifite ibyicaro mu Mujyi wa Kigali kibanze ku bufatanye mu gukumira impanuka mu muhanda.

Muri icyo kiganiro, Polisi yari ihagarariwe n’Umuyobozi w’Ishari ryayo rishinzwe umutekano mu muhanda, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji; hari kandi Umuyobozi  w’Ishami rishinzwe ibyerekeye  gutwara abantu n’ibintu  ry’Ikigo cy’Igihugu  ngenzuramikorere (RURA), Asaba Katabarwa Emmanuel.

Yababwiye ko; agereranyije n’umwaka ushize, mu gihembwe gishize (Mutarama – Mata 2018) impanuka zikorwa n’imodoka zitwarwamo abagenzi mu buryo bwa rusange;  cyangwa abazigendamo zagabanyutse ku rugero rwa  47.7 %; na ho izikorwa n’Amakamyo cyangwa abayarimo zaragabanyutse ku rugero rwa 23.7 %.

 

Yavuze ko iri gabanuka ry’impanuka ryatewe n’ingamba Polisi y’u Rwanda yafashe zirimo ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka zitwarwamo abagenzi mu buryo bwa rusange, ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda n’iyongerwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga bikoreshwa mu gukurikirana umutekano wo mu muhanda.

CP Mujiji yabwiye abo bahagarariye Ibigo bitwara ibintu n’ibitwara abantu mu modoka mu buryo bwa rusange ko mu bitera impanuka mu muhanda harimo imyumvire  ya bamwe mu bashoferi batubahiriza amategeko y’umuhanda, gutwara imodoka ku muvuduko urenze ugenwe n’amategeko, kwangiza Utugabanyamuvuduko, kutubahiriza uburenganzira bw’abandi bakoresha inzira nyabagendwa  barimo abanyamaguru n’abatwara abagenzi kuri moto no ku magare.

Yongeyeho ko impanuka mu muhanda ziterwa kandi n’imikorere itanoze y’amwe mu makoperative atwara abagenzi mu modoka mu buryo bwa rusange no kudakoresha isuzuma ry’ubuziranenge  bw’imodoka.

Yababwiye ati,”Impanuka zikorwa na bamwe mu bashoferi mwahaye akazi. Nk’abakoresha babo; mukwiriye gukurikirana no kugenzura imyitwarire yabo; bityo mubashe kubagira inama igihe bakoze ibinyuranyije n’amategeko. Nimuterera iyo; mugahuzwa gusa n’amafaranga; ingaruka zabyo  zizaba gukora cyangwa guteza impanuka zishobora guhitana abantu cyangwa zikabakomeretsa,  igihombo gitewe n’iyangirika ry’imodoka  zanyu, n’ibihano kubera kwica amategeko y’umuhanda.”

Yavuze ko mu ngamba zikwiriye gufatwa harimo guteza imbere ubufatanye mu gukumira impanuka mu muhanda, guhanahana amakuru ku myitwarire y’abashoferi, no kwihutisha igikorwa cyo guhuza amakuru; harimo imikoreshereze y’Utugabanyamuvuduko.

Umuyobozi w’Ishari rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda yagize  kandi ati,”Bamwe mu bashoferi bangiza nkana Utugabanyamuvuduko kugira ngo bihute bakore inshuro nyinshi; bityo binjize amafaranga menshi. Ibyo bikwiriye gucika burundu. Ababikora bamenye ko bishobora kubaviramo gukora cyangwa guteza impanuka zishobora kubahitana cyangwa zikabakomeretsa.”

Mu butumwa yagejeje kuri abo bahagarariye Ibigo bitwara ibintu n’ibitwara abantu mu modoka mu buryo bwa rusange, Asaba Katabarwa yababwiye ko gukurikirana imyitwarire n’imikorere by’Abashoferi bakoresha bibafitiye inyungu nk’Abashoramari kuko nta gihombo bazagira gitewe n’impanuka.

Yabasabye kuba abafatanyabikorwa mu gukumira impanuka mu muhanda bakangurira abashoferi bakoresha kubahiriza amategeko y’umuhanda.

 957 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *