Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bambitswe imidari y’ishimwe

 

Abapolisi b’u Rwanda 36 bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya République Centrafricaine (Multidimensional Stabilization Mission in Central African Republic (MINUSCA)) bazwi mu rurimi rw’Icyongereza nka Individual Police Officers (IPOs), ku itariki 30 z’uku kwezi bambitswe imidari y’ishimwe nk’ikimenyetso cy’imikorere myiza.

Umushyitsi Mukuru muri uwo muhango wabereye ku cyicaro cy’Ishami rishinzwe kurinda Abayobozi yari Uwungirije uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri ubu butumwa, Kenneth Gruck; igikorwa cyo kubambika imidari akaba yaragifatanyije n’ushinzwe ibikorwa bya MINUSCA, Colonel Philipe Garcia.

Mu ijambo yagejeje ku bambitswe imidari, Gruck yagize ati,” Imidari mwambitswe  ni ishimwe ry’uko musohoza inshongano zanyu neza. Mukomeze iyo mikorere myiza; kandi ndahamya ndashidikanya ko abo mukorana baturuka mu bindi bihugu hari byinshi babigiraho.”

Yagize kandi ati,”Gukora kinyamwuga akazi kanyu bibahesha ishema ubwanyu; bikanahesha ishema Igihugu cyanyu; MINUSCA, ndetse n’Umuryango w’Abibumbye muri rusange. Ndabashimira kandi uburyo mukorana neza na bagenzi banyu bakomoka mu bindi bihugu.”

Colonel Garcia yunze mu rya Gruck agira ati, “Imikorere yanyu myiza ni urugero rwiza ku bandi mukorana. Umuryango w’Abibumbye duhagarariye ubahaye iyi midari mu rwego rwo kubashimira kuba mwuzuza inshingano zanyu neza. Mukomeze kurangwa n’ubunyamwuga.”

Ukuriye abambitswe imidari, Senior Superintendent of Police (SSP) Patrick Mitsindo yashimye Umuryango w’Abibumbye ku bw’iyo midari bambitswe; awizeza ko bazakomeza kurangwa n’ubunyamwuga.

Yabwiye bagenzi be bambitswe imidari ati,”Kwambikwa imidari si ishema kuri twe gusa; ahubwo ni n’ishema ku gihugu cyacu. Dukomeze kurangwa n’imyitwarire myiza no gukorana neza n’abandi bapolisi baturuka mu bindi  bihugu.”

Mu mwaka wa 2014 ni bwo U Rwanda rwatangiye kohereza Abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri République Centrafricaine; aho  kugeza ubu rufite Abapolisi 456.

 1,292 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *