Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamasheke, batunze agatoki meya Kamali kwica gahunda za leta

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamasheke bakora umwuga w’uburobyi  mu kiyaga cya Kivu bashinja , bamwe mu bayobozi b’ako Karere  gushaka kwiharira isoko ry’umusaruro w’amafi n’isambaza biva mu kiyaga.Bivugwa ko bamwe muri abo bayobozi baba nibura bafite amakoperative yabo, noneho bagakumira abandi baturage bafunga ikiyaga igihe cy’amezi 6 bitwaje , kugirango amafi abe menshi mu Kivu.

Iyo abayobozi babujije abaturage kudasubira mu kiyaga baca ruhinganyuma bagashoramo amakoperative yabo bakaroba amanywa n’ijoro.Maze ya mezi 6, bahaye abaturage yo kudakandagiza incundura zabo mu Kivu, basubiramo bibwira ko noneneho bagiye gufata menshi, batega bakabura namba, kuko aba yarashizemo. Bamwe mu baturage bamaze kubica iryera  ko ari amanyanga aba yakozwe na bamwe mu bayobozi, nibwo batangiye guhangana nabo.

Bamwe mu baturage  bakora umwuga w’uburobyi bakaba baratangarije itangazamakuru ko,  Umuyobozi w’aka karere Kamali Aime Fabien, akekwa kuba muri bamwe bafite abakozi  barobesha imitego izwi ku izina rya kaningini itemerewe gukoreshwa mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’u Rwanda.

                     Meya Kamali Aime Fabien w’Akarere ka Nyamasheke (P/net)

Abaturage bakaba baramukojeje isoni imbere y’inzego z’umutekano,  tariki 13 Nyakanga 2018 mu nama yahuje  imidugudu itatu: Kaduha, Kamina na Ntumba,  ahitwa ku i Shara mu Murenge wa Kagano .

Iyo nama yari igamije gukangurira abaturage bo muri ako gace gahunda zitandukanye za Leta ndetse  no kubungabunga ikiyaga cya Kivu. Meya Kamali amaze kuvuga , kuvana imitego ya kaningini bakoresha mu kiyaga cya Kivu, bamwe  bamweretse ko , ibyo ababwira nta gaciro na gato babiha. Ngo ntibashobora  kuvana imitego ya kaningini mu kiyaga cya Kivu kubera ko nawe ayifitemo kandi ari umuyobozi ukwiye gutanga urugero mu baturage ayobora.Abari muri iyo nama bose barumiwe batangira kurebanaho, ariko ntibyumvikana ukuntu umuyobozi w’Akarere akangurira abaturage gushyira mu bikorwa gahunda za Leta kandi nawe atabikozwa, nko kubakangurira kudakoresha imitego ya kaningini kandi nawe iyo mitego bamushinja ko nawe ayifitemo, bakibaza niba afite ubudahangarwa butandukanye n’inshingano z’abandi bayobora Uturere.

Ibi tumaze kubagaragariza byaje byiyongera ku bindi bikabije abagize nyobozi y’Akarere ka Nyamasheke bari bamaze iminsi babeshye abo mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena bari bayobowe na Prof. KARANGWA Chrysologue bari basuye ako karere tariki 16/5/2018 muri gahunda yo kureba uburyo amazi meza agera ku baturage.

Mu rugendo rwabo muri ako karere, Visi Meya ushinzwe ubukungu NTAGANIRA Josué Michel, yamurikiye abasenateri ko amazi meza muri buri Murenge agera ku baturage ku kigero cya 90%.

Abasenateri bari bari muri iyo nama batunguwe no kwerekwa iryo janisha bakurikije andi makuru bari bafite ajyanye n’igipimo cy’amazi meza agera ku baturage b’Akarere ka Nyamasheke, nibwo Prof. KARANGWA Chrysologue yabajije buri Munyamabanga Nshingwabikorwa wa buri Murenge ahereye ku Murenge wa Shangi niba koko ibyo Visi Meya ushinzwe ubukungu amaze kubagaragariza ari ukuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Ndindayino Jean Claude, yahise avuga ko abaturage ayobora bafite ikibazo gikomeye cy’amazi meza, ko icyo kigereranyo cya 90% atazi aho kivuye.

N’abandi banyamabanga nshingwabikorwa b’indi Mirenge bahise nabo bavuga ko iyo mibare Akarere kagaragaje ihabanye cyane n’igipimo cy’amazi meza agera ku baturage mu Mirenge bayobora kuko Imirenge hafi ya yose mu karere ka Nyamasheke ifite ikibazo cy’amazi meza; dore ko hari abaturage bakivoma amazi yo kunywa mu kiyaga cya kivu cyangwa mu migezi y’ibishanga hakiyongeraho n’ikibazo cya rwiyemezamirimo AGEOH afitiye Akarere miliyoni zisaga mirongo itandatu z’amafaranga y’u Rwanda (+60.000.000 frws) kandi abaturage bishyura buri kwezi fagitire y’amazi ariko amazi ntabagereho uko bikwiye.

Ntawashidikanya ko ibi bigereranyo abagize nyobozi y’akarere bagaragarije abasenateri bijyanye no gutekinika no kubeshya inzego bimaze kuba iturufu bagize umuco, bituma abantu bose basigaye bibaza niba gutekinika inzego aribyo bizatuma bagaragara neza batanga imibare itari yo kandi kubeshya inzego zitandukanye ntaho bitandukaniye no kubeshya Leta na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uyibereye ku isonga.

Izi ngero zose dutanze hejuru ntaho zitaniye n’uko Meya w’Akarere ka Nyamasheke KAMALI Aimé Fabien ahora yigamba avuga ko yashyizweho na “sisiteme” y’Umuryango FPR INKOTANYI, ndetse ko ntacyamukoraho ngo n’abayobozi bamukuriye ari inshuti ze biganye muri Kaminuza y’u Rwanda I Butare.

Visi Meya w’ubukungu, NTAGANIRA Josué Michel, nawe ngo yigamba ko ntawamukoraho kuko ari Visi Perezida w’Umuryango FPR INKOTANYI ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba.

Ibi byose aba bayobozi bigamba bikaba bituma abantu bibaza niba gutobanga imikorere y’Umuryango FPR INKOTANYI no gutobera inzego z’ubuyobozi bw’igihugu aribyo Umuryango FPR INKOTANYI wabatumye muri ako karere, niba ari abanyamuryango bawo koko, cyangwa se niba abo bayobozi bamukuriye Kamali avuga biganye abantu bose baziho kudasobanya bashobora kugendera muri uwo murongo ugoramye wagoretswe n’abo bayobozi bavangira Akarere ka Nyamasheke bakora ibyo batabatumye.

Ayo marangamutima y’ubucuti no kwigana muri Kaminuza nayo aramutse ari iturufu bakiniraho byaba biteye agahinda.

Tukivuga ku byasohotse mu nyandiko ebyiri zirambuye abagize ihuriro “NYAMASHEKE IVUGURUYE TWIFUZA” bandikiye inzego z’ubuyobozi zitandukanye nk’uko muri bubibone ku mugereka, hagaragaramo ikibazo cya sitasiyo ya lisansi na mazutu bivugwa ko ari iya Meya Kamali Aimé Fabien bafatikanyije na Visi Meya we w’Ubukungu NTAGANIRA Josué Michel. Hakibazwa ukuntu abo bayobozi bombi mu gihe gito bagiyeho baba batangiye kwigwizaho imitungo bigira muri gahunda z’ubucuruzi. Igisubizo kikaba ari uko mu gihe bagihugiye muri izo gahunda z’ubucuruzi bwabo bazarangarira muri ibyo gusa naho inshingano bahawe zo kuyobora Akarere ntibazuzuze uko bikwiye.

Tukiri kuri icyo kibazo cya sitasiyo bivugwa ko ari iya Meya Kamali na Visi Meya we Ntaganira, hari amakuru akomeje gucicikana avuga ko ikibanza bubatsemo iyo sitasiyo giherereye mu Murenge wa Kanjongo, Akagari ka Kibogora cyahoze ari icy’umusaza witwa RUZINDANA Ladislas, ariko akaba yari yaragiherewe ingurane ihwanye na Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kubera ko cyari cyarangijwe n’umuhanda Nyamasheke-Karongi wakozwe n’abashinwa.

Kuba iyo sitasiyo ya lisansi na mazutu yaba yanditse ku mugabo witwa SIBOMANA Alphonse ucururiza muri santeri y’ubucuruzi ya Tyazo, ntibivuze ko kuba imwanditseho ari iye koko kubera ko ngo ibyo acururiza muri iyo santeri bitavamo ubushobozi bwo kubaka iyo sitasiyo nta n’inguzanyo ya Banki yaba yarahawe.

Tukiri kuri icyo kibanza nacyo cyaba kirimo urujijo, amakuru dufite  avuga ko haba harakozwe amanyanga yuko Visi Meya w’ubukungu NTAGANIRA Josue Michel, yaba yarakoze ibishoboka byose kugira ngo uwo RUZINDANA Ladislas bamusubize ubwo butaka babanje kubumugurira kugeza ubwo bwandikwaho SIBOMANA Alphonse bivugwa ko ari uwo mu muryango w’umucuruzi witwaga BWANAKEYE Phenias, uvuka I Karengera hahoze ari muri Rwamatamu kugira ngo bashobore gukora iyo bizinesi yabo nta mbogamizi. Ariko mushiki wa BWANAKEYE Phenias witwa MUKAMANA Marceline we akavuga ko nta sano bagirana n’uwo SIBOMANA Alphonse.

Andi makuru akomeza avugwa ku nyubako y’iyo sitasiyo ya lisansi na mazutu bavuga ko ari iya Meya Kamali na Visi Meya we Ntaganira Josue bandikishije kuri SIBOMANA Alphonse, nuko ngo hari “transfert” ya miliyoni mirongo itatu z’amafranga y’u Rwanda (30,000,000 frw ) KAMALI Aime Fabien yaba yaroherereje uwo SIBONANA Alphonse banditseho iyo sitasiyo ayanyujije muri “ Banque Populaire Kibogora”, ari nacyo cyaba kigaragaza koko ko ibyo abaturage bavuga by’uko iyo sitasiyo ari iya Kamali na Ntaganira Josue byaba bifite ishingiro.

Iki rero nabwo kikaba ari ikimenyetso cy’uko inshingano zo kuyobora Akarere abo bayobozi bombi baziteye umugongo biyinjirira muri gahunda zigamije inyungu zabo bwite, ari nayo mpamvu Nyamasheke yasubiye inyuma cyane mu kwesa imihigo y’uyu mwaka wa 2017/2018 kuko abagombaga kuyihesha isura nziza biyinjiriye muri gahunda zabo bwite z’ubucuruzi, ahubwo bagahitamo gukina ikarita yo kubeshya inzego z’ubuyobozi zitandukanye bagamije kwishyira aheza.

Visi Meya NTAGANIRA Josue Michel apfa iki n’inzego z’umutekamno?

Biratangaje kandi birababaje kubona umuntu nka NTAGANIRA Josue Michel, yikoma inzego z’umutekano mu Karere abereye umwe mu bayobozi, aho atinyuka kubwira abakozi mu nama yari ayoboye ko bagomba kwirinda kuvugana n’inzego z’umutekano.

Mu magambo yavugaga muri iyo nama, yongeye ho ko ngo: “Nubwo baba bafite inyenyeri zijejeta ku ntugu ‘sisiteme’ itabashaka ntacyo baba ari cyo”.

Abanyarwanda bose bazi neza akamaro gakomeye inzego z’umutekano zifitiye igihugu cyacu mu nzego zose. Niba mu Rwanda ari igihugu cy’intangarugero ku isi mu kugira umutekano usesuye, ingabo zacu zigiramo uruhare rukomeye zikitabazwa no mu bindi bihugu ku isi kugarurayo umutekano, nuko izo nzego zubatse neza ku buryo bigaragarira buri wese, byose bikaba bishingiye ku miyoborere myiza y’u Rwanda dukesha Umukuru w’Igihugu cyacu Nyakubahwa Paul KAGAME.

Niba rero Umukuru w’Igihugu yubaha inzego z’umutekano abereye Umuyobozi w’Ikirenga ntabwo zasuzugurwa na NTAGANIRA Josue Michel ngo abantu babirebeshe amaso gusa babiceceke.

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba. Mu gihe kayoborwaga na Meya HABYARIMANA Jean Baptiste, kari akarere kakunze kumenyekana cyane no kumvikana neza mu Rwanda mu myaka ya 2010/2011/2012/2013 kubera ko kazaga mu myanya ya mbere mu kwesa imihigo, ariko ubu kakaba gasigaye ari Akarere kibagiranye muri gahunda zitandukanye ziteza imbere abaturage, kubera ubuyobozi gafite abaturage batiyumvamo.

Kuyobora bisaba kwitanga, kubaha abaturage no kubaha inshingano.

Iyo umuyobozi adahaye agaciro inshingano yahawe, akazisimbuza guha agaciro inyungu ze bwite, bishobora guha icyuho inzira y’ubukene bwakwibasira abaturage benshi no kudashyira mu bikorwa gahunda za Leta, ikaba n’intandaro ikomeye yo kwangisha abaturage ubuyobozi bw’igihugu.

Ku bijyanye no kwimurira abayobozi ahandi hatandukanye n’aho bakoreraga

Mu byumweru bibiri bishize muri aka karere ka Nyamasheke, habayeho guhindagura abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge.

Muri iryo hindagura ryakozwe, amakuru agera ku kinyamakuru Ijwi Ryacu avuga ko hari ba Gitifu bimuwe mu buryo budasobanutse cyane cyane uwari mu Murenge wa Kagano witwa Ndanga Janvier abaturage bavuga ko bakundaga cyane wimuriwe mu Murenge wa Cyato.

Bamwe mu baturage babwiye itangazamakuru ko, babibona nk’agahimano kandi nta makosa babonaga ku muyobozi wabo bimuriye kure cyane bisa n’igihano bamuhaye.

Undi wimuriwe mu wundi Murenge nabyo byatunguye abaturage ni Gitifu wa Kanjongo Twagirayezu Zacharia, ariko we ngo akaba azira kuvugisha ukuri kubera ko Meya Kamali na Visi Meya Ntaganira bivangaga cyane mu miyoborere y’ibitaro bya Kibogora bagamije inyungu zabo bwite. Gitifu Twagirayezu akabibonamo imbogamizi zo kuvangira urwego kubera ko kwivanga kwabo byatezaga amakimbirane akomeye mu miyoborere y’ibyo bitaro. Ngo ibyo nibyo byatumye avanwa mu Murenge wa Kanjongo ajyanwa mu Murenge wa Nyabitekeri.

Ibi byose bigaragaza imiyoborere idahwitse y’abo bayobozi b’Akarere bombi, kubera ko iyo umuyobozi yatangiye guhangana n’uwo ayobora biba byamunaniye ahubwo yagombye kwibwiriza akegura hakiri kare, ibyo abarundi bakunze kwita “gutanga imihoho”.

Kubera ayo makosa yose asa nk’ayi indyoheshabirayi, bivugwa ko mu gihe imikorere ya Komite nyobozi y’akarere ka Nyamasheke ntacyo ihinduweho, abaturage b’aka karere badateze gutera imbere kuko ubuyobozi bw’igitugu ntaho bugeza abaturage uretse kuberekeza mu icuraburindi. Ikindi niba umuyobozi anyuranya n’amahame agenga imiyoborere myiza mu Rwanda, bigaragara ko ari ubwigomeke bukabije.

Byongeye niba koko nk’uko bivugwa ko Meya Kamali avuga ko we yiyemera ku baturage ko yashyizweho na sisiteme y’Umuryango FPR Inkotanyi ndetse ko n’abamukuriye ari abantu biganye muri Kaminuza, byaba bigaragara ko imiyoborere y’igihugu irimo ikibazo cy’ikimenyane, bisa n’aho uku kwigamba kwe ari ugusiga “urubwa” no guharabika ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.Twashatse kuvugana na Meya n’abandi bayobozi b’ako karere bagakwepa.

Titov  T

 1,793 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *