Rwamagana: Abayobozi mu itorero rya ADEPR biyemeje kurwanya ihohoterwa rikorwa mu miryango

Abayobozi bagera kuri 300 baturutse mu   midugudu kugera ku rwego rwa Paruwasi mu itorero rya ADEPR,  guhera tariki 23 kugeza tariki 26 Kanama bahawe amahugurwa  agamije kurwanya amakimbirane abera mu miryango.Ni amahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti”Kubabarira no kwirinda amakimbirane mu miryango”.

Muri ayo mahugurwa Polisi y’u Rwanda ikaba yaratumiwe gutangamo ikiganiro kigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni ikiganiro cyatanzwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha murwego rw’akarere ka Rwamagana (DCLO),Inspector of Police(IP) Marie Goreth Uwimana.

Mu kiganiro yatanze yagaragaragarije aba bayobozi amoko y’ihohoterwa,harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irishingiye ku mitungo, ihohoterwa rikorerwa abana,ihohoterwa mbabaza mutima ndetse n’ihohoterwa ribabaza umubiri.

IP Uwimana yasabye abo bayobozi mu itorero rya ADEPR kujya bakorana bya hafi n’inzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe.

Yagize ati:”Ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina kirareba buri munyarwanda, turabasaba kujya mukorana bya hafi n’inzego z’umutekano n’ inzego z’ibanze cyane cyane ku midugudu mutangira amakuru ku gihe”.

Yakomeje agaragaza ko hari bamwe mu banyarwanda bagifite imyumvire ya  kera yo gukandamiza igitsina gore bitwaje amateka. Asaba aba bayobozi kutazajya bahishira abantu bagifite iyo myumvire ahubwo bakazajya babegera bakabaganiriza.

IP Uwimana yasabye ko munyigisho batanga bakwiye kongeramo izikangurira abakirisito kwirinda amakimbirane mu miryango ndetse n’ibindi byaha.

Yagize ati”Mu materaniro yanyu ya buri munsi mujye munyuzamo mutange ubutumwa bukangurira abakristo kwirinda ihohoterwa ndetse n’ibindi byaha muri rusange”.

Pasiteri Lorien Nsengiyumva umuyobozi w’itorero rya ADEPR mu karere ka Rwamagana yagaragaje ko yishimiye ibiganiro bahawe na Polisi y’u Rwanda avuga ko nk’itorero bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya no gukumira amakimbirane yo mu  miryango ndetse n’ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Yagize ati:”Ubutugiye gushyiraho gahunda ihoraho yo kujya tumanuka tukaganiriza abakirisito mu rwego rw’imidugudu kugeza kuri paruwasi.uku kwegera abakirisito bizatuma iki kibazo gicika burundu.”

Yasoje asezeranya ko nk’abahagarariye abakirisito bagiye gukangurira abayoboke b’itorero rya ADEPR gukorana bya hafi n’zinego z’umutekano n’ubuyobozi ku midugudu n’utugari mu kurwanya amakimbirane mu miryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ariko cyane cyane bahereye ku gikunze kubitera aricyo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’imyumvire ishingiye ku muco wa kera wahezaga inyuma igitsina gore.

 1,292 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *