Bishobora kugora APR FC, kubona umukinnyi Danny Usengimana.
Nubwo ikipe APR FC , ivuga ko Usengimana Danny ari umukinnyi wayo, bamwe mu bazi amategeko agenga ruhago ku isi batangaza ko bishobora kurangira itamubonye , keretse ngo hadakurikijwe amategeko y’umupira.
Hari n’abibaza impamvu umukinnyi w’umunya wanda cyangwa utangiriye umupira we mu Rwanda, amwe mu makipe yo mu Rwanda amusuzugura ntamukinishe, yakwigira hanze kwishakishiriza , amahirwe yamusekera bagatangira kumwirukaho.
Danny Usengimana, rutahizamu w’amavubi (P/net)
Bamwe mu bafana bati :” Ni gute Singida United yo muri Tazania, yarabutswe Danny Usengimana , ko yazavamo umukinnyi w’igitangaza , ikamwambuye ikipe ya Police amakipe nka Rayon sports na APR FC, zikanuye amaso .Yewe ayo makipe twanditse hejuru ntacyo yakoze kugeza ubwo naho n’amwe mu makipe abiri: Renaissance Sportive de Nahdat Berkane na Hassania Union Sport Agadir , zo muri Maroc zimwifuza, ntacyo zirakora .None ngo APR FC , yamutanzeho akayabo ka miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi nabwo imuguze n’ikipe yo hanze.’’
Ikindi gitangaje nuko , Danny atemera ko yaguzwe n’ikipe ya APR FC, kuko nta masezerano yigeze agirana nayo.Reka tubitege amaso.
Uwitonze Captone.
2,314 total views, 1 views today