Felix Tshisekedi ngo yabeshye ko yarangije kaminuza mu Burayi kandi ngo yarabagayo yitemberera

Icyemezo cya kaminuza cy’umukandida w’ishyaka UDPS, Felix Tshisekedi, witegura guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Congo, biravugwa ko byasanzwe atari umwimerere kuko no mu ishuri avuga ko yakuyemo impamyabumenyi bavuga ko icyo cyemezo atari bo bagitanze.

          Moïse Katumbi et Félix Tshisekedi ( P/net)

Nk’uko bigaragara muri dosiye ya kandidatire yatanze, Felix Tshisekedi yongeyemo icyemezo (attestation) cy’ishuri rikuru ry’I Buruseli mu Bubiligi ryitwa  Institut des Carrières Commerciales (ICC). Iki cyemezo urubuga politico.cd rwabashije kubona ngo ni kopi y’icyatanzwe kuwa 19 Nzeri 2011, cyemeza ko Bwana Felix Tshisekedi Tshilombo, yavukiye I Kinshasa kuwa 13 Kamena 1963, akaba ngo yarabonye impamyabumenyi yo ku rwego rwa Graduat muri marketing n’itumanaho, yabonye muri Nzeri 1991 (Graduat kuri ubu ikaba yarasimbuwe na bachellier).

Nubwo bimeze gutyo, ngo iri shuri rikuru, ICC, ry’i Buruseli ntiryigeze rigira iryo shami. Ku murongo wa telephone, umwe mu bakozi b’iri shuri yabwiye uru rubuga dukesha iyi nkuru, ko muri iri shuri nta mpamyabumenyi za graduat bigeze batanga ndetse ko icyo cyemezo cyemeza iyo mpamyabumenyi kitavuye iwabo.

 

Ku rundi ruhande, undi muntu wabashije kuvugana n’uru rubuga uri muri iri shuri, yatangaje ko koko uyu muhungu w’Umunyapolitiki, Etienne Tshisekedi, wamamaye muri politiki ya Congo mbere y’uko yitaba Imana, yiyandikishije inshuro zigera kuri 2 muri ICC ariko atigeze arangiza amasomo.

Ibi biravugwa mu gihe Felix Tshisekedi yari yagize amahirwe yo kugumishwa ku rutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemerewe kuzahatana mu matora ya perezida ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, urutonde ntakuka rukaba ruzatangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI) kuwa 19 Nzeri hamaze kumvwa ibirego byashyikirijwe Urukiko rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga na bamwe mu banyapolitiki bangiwe kuzahatana ku mpamvu zitandukanye.

Rutamu Shabakaka

 1,414 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *