Mu gihe Ingabire Victoire na Kizito bitemberera Kigali, Dr Theoneste Niyitegeka aracyahangana n’ubutabera

Muganga Dr Niyitegeka Theoneste wiyamamarije kuba Perezida wa Repubulika mu matora ya 2003 yareze komisiyo y Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG ko yamwimye amadosiye y inkiko gacaca kugira ngo asubirishemo urubanza ku byaha bya jenoside.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwateye utwatsi ikirego cyatanzwe na Dr Theoneste Niyitegeka wareze komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ruvuga ko nta shingiro gifite.

Ni umwanzuro wafashe umwanya muto cyane kandi nta n’umwe mu barebwa n’uru rubanza wari mu cyumba kiburanisha.

Mu nteruro zitarenze ebyiri, umucamanza yavuze ko ikirego cya Dr Niyitegeka nta shingiro gifite kandi ko ngo komisiyo yo kurwanya genocide mu Rwanda, CNLG, itigeze imwima dosiye y’urubanza rwe rwa Gacaca.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Niyitegeka yifuzaga ko urukiko rwategeka CNLG gutanga dosiye yose y’urubanza rwe uko rwaburanishijwe mu rukiko Gacaca rwa Gihuma mu karere ka Muhanga muri 2008, akongeraho ko yahawe impapuro 2 gusa.

Impamvu yakaga dosiye y’urubanza rwe ngo ni ukugirango imufashe gusubirishamo urubanza mu nkiko zisanzwe, ngo kuko asanga yararenganyijwe n’inkiko gacaca.

We n’umwunganira Hakizimana Albert bavugaga ko ukurikije uko izo mpapuro 2 zanditse ngo batabona icyo inkiko Gacaca zashingiyeho zimuhamya ibyaha.

CNLG yo binyuze ku mwunganizi wayo Bernard Rukumbi yari yabwiye urukiko ko icyo Niyitegeka yaregeye atari cyo yasabye CNLG.

Yavuze ko mu rukiko arega asaba guhatira CNLG gutanga dosiye y’urubanza mu gihe ngo yandikiye CNLG asaba gusa copy y’urubanza.
Muri 2008 urukiko gacaca mu karere ka Muhanga rwari rwahamije Dr Theoneste Niyitegeka ubufatanyacyaha muri jenocide, ahabwa igifungo cy’imyaka 15.

Umwaka ushize yagerageje kujurira iki gifungo ariko ubujurire bwe buterwa utwatsi n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

Ni ibyaha ariko we avuga ko bishingiye kuba atarya iminwa mu kunenga ubutegetsi.

Nyirubutagatifu Vedaste

 1,253 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *