Jean Pierre Bemba yarekuwe

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), rwarekuye  Bemba wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba zibumbiye mu mutwe wa MLC .

                              Jean Pierre Bemba ( P/NET)

ICC yari yahamije Bemba ibyaha bishingiye ku kuba yarananiwe guhagarika ibyaha byakozwe n’inyeshyamba yari ayoboye zibumbiye mu mutwe wa MLC birimo kwica abaturage ndetse no gufata abagore ku ngufu muri Repubulika ya Centrafrica mu bikorwa byo kurinda amahoro.

Ibi byaha, yari abikurikiranweho  nk’umuntu wari uyoboye abo barwanyi akaba yararebereye ubwo zakoraga ibyaha by’ubwicanyi n’ibyo guhohotera abagore kandi yaragombaga kuzitoza imyitwarire ya gisirikare ibuzanya guhohotera abaturage bari bashinzwe kurindira umutekano.

Mu kwisobanura Bemba yakomeje guhakana ibyaha ashinjwa akavuga ko bigomba kubazwa abari abayobozi ba Centrafrika.

Nyuma yo  guhamwa n’ibyaha  ku  myaka 18 yari yarakatiwe.Muri 2016 , urukiko  rwamwongereye  undi mwaka, nyuma yo gutahura ko yaratanze ruswa ku batangabuhamya.

Amakuru dukesha  BBC kuri uyu wa gatandatu le 09 Kamena 2018,  avuga ko, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC rw’I La Haye   rwakuriyeho Jean Pierre Bemba ibyaha byose  yari akurikiranweho.Abacamanza bavuze ko adashobora kubazwa ibyaha byakozwe n’abasirikare biwe mu gihugu cy’amahanga.

Bwana Bemba yari amaze hafi imyaka cumi muri 1930 yo  muri  CPI i La Haye mu Buholandi.

Uwitonze Captone

 1,268 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *