Umutwe wa ADF, ukomeje guhitana abantu muri Congo

Abantu 18 bishwe abandi benshi benshi bakomeretswa n’amasasu mu gitero cyagabwe n’umutwe wa ADF mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru, itariki 23 Nzeri muri Komini ya Rwenzori mu Mujyi wa Beni. Iyi mibare ngo iracyari iy’agateganyo nk’uko byemezwa na sosiyete sivile.

Iyi sosiyete sivile ivuga ko hapfuye abasivili 14 n’abasirikare 4. Izo nyeshyamba zateye ngo zanasahuye amaduka ubwo zateraga. Imibare iri gutangwa na sosiyete sivile isa nk’itangwa n’inzego z’umutekano ntabwo iremezwa neza na FARDC. Umuvugizi wa Sokola 1 akaba yijeje kuza kugira ibisobanuro atanga birambuye mu masaha ari imbere.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga, agatsiko k’inyeshyamba za ADF kagabye igitero ku birindiro bya gisirikare ahitwa Kasinga, agace ko muri komini Rwenzori yo mu mujyi wa Beni.

Mu gihe ingabo za FARDC ziteguraga gusubiza inyuma icyo gitero, inyeshyamba zazengurutse ibirindiro mbere yo kwisanga mu gace ka Mupanda na ko ko muri Rwenzori.

Muri 2013 abarwanyi ba ADF bagabye igitero hafi y’umupaka ahitwa Kamango bituma abaturage bagera ku bihumbi 10 bahunga.

Amakuru dukesha  ibiro ntaramakuru Reuters, avuga  ko ADF ifite amakuru agoranye kuyamenya, no kumenya intego nyirizina barwanira.

Bivugwa ko imitwe ya  ADF na FDLR, ishyirwa mu majwi kuza imbere mu gushyira abagore n’abana mu gisirikare ku buryo bubangamiye uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Nyirubutagatifu Vedaste

 

 

 1,248 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *