Abarangije ku nshuro ya 6 muri Kigali Leading TVET School bahawe impamyabushobozi.

Abanyeshuri bagera kuri 234 barangije amasomo yabo  muri Kigali Leading TVET  School nibo bahawe impamyabushobozi zabo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Ukwakira 2018.

Ubuyobozi bwa Kigali Leading School butangaza ko, abasoje amasomo bari mu byiciro 2 binini , birimo ubukerarugendo n’amahoteli. Abize ubukerarugendo ni 27, abize amahoteli mu gihe cy’imyaka 3 ni 36 naho abize inyigisho zigihe gito ni 171 bose hamwe bakaba 234.

Mugihe hari abanyeshuri barangiza kwiga amasomo yabo , bakajya basiragira bashaka akazi, Kigali Leading TVET School yo ifasha kubona akazi ababa barayirangijemo.

 

Habimana Alphonse umuyobozi wa Kigali Leading TVET School, Yavuze ko hari agashya  ubuyobozi bw’Ishuri bwashyizeho , aho bafite gahunda yitwa Alumnae Network, ituma ishuri rikurikirana uwaharangije rikamuhuza na ba rwiyemezamirimo baba baje kurambagiza abakozi muri iryo shuri.

Ati “Dufite urubuga duhuriraho n’abanyeshuri bose, kandi ushoje hano dusigarana aderesi ye na numero za telefoni ku buryo ibigo biza kudusaba abakozi barangije hano duhita duhamagara abatarakabona.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Madame Kayisiime NZARAMBA, nawe yashimangiye ko iki kigo ari kimwe mu bigo byiza byigisha ubumenyi ngiro mu karere ka Nyarugenze ayoboye.

Uyu muyobozi kandi yabwiye abashoje amasomo  yabo ko bagomba kurangwa ni ikinyabupfura aho bazaba bari hose.

Ati “Umuco mwiza mwakuye mu kigo cyanyu muwusakaze aho muzaba muri hose, umuntu wese uzajya ababona ajye abahuza n’Ikigo mwizeho kugira ngo bihe amahirwe n’abandi bifuza kukigamo”.

Iri shuri rya Kigali Leading TVET School ryatangiye mu mwaka wa 2013 ritangirana abanyeshuri  bagera kuri 16, ariko  ubu rifite abanyeshuri  bagera 438.

Biseruka Jean d’amour

 

 1,704 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *