Muri Nyabihu minisitiri w’Uburezi yabaye igikangisho mu kwirukana abayobozi b’ibigo by’amashuri

Meya  wa Nyabihu , Antoinette Mukandayisenga ( P/net)

Ubwo inkubiri y’umuyaga yo kuzenguruka mu bigo by’amashuri, bareba ibya computer/ICT n’ikoreshwa ry’ururimi rw’icyongereza, yari imaze guhitana bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri, bigatumwa bamwe  bahagarikwa ndetse n’imishahara yabo igafungwa , ubu noneho hatahiwe muri GS-Rambura /F .

 

Mu ntangiriro z’iki gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri 2018 mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba  abanyeshuri bagombaga gutangira ku cyumweru tariki ya 19/08/2018. Ababyeyi bubahirije amabwiriza bohereje abana babo ku ishuri ndetse n’abagize impamvu zitandukanye ku munsi ukurikiyeho bazinduka babaherekeje.

 

 

Abagize  ingorane zirimo nko kubura amafaranga y’ishuri, ibikoresho bakenera mu gihe bari ku ishuri, bose basabwe kuzana ababyeyi babo.  muri  GS-Rambura Fille, hari abanyeshuri bamwe batashatse kubahiriza aya mabwiriza.

 

Ese koko Minisitiri niwe wasabye meya guhagarika umuyobozi wa Groupe Scolaire Rambura Fille ?

Oya !!Nyuma yo kuganira na bamwe mubakurikiranira bugufi iki kibazo, twasanze ari icyemezo Meya ubwe yifatiye.

 

Uwo mugambi bamaze kuwucura no kuwunoza, bamureze mu nama izuba riva.Wakwibaza ngo byagenze gute ?Bamwe mu bo twaganiriye badutangarije  ko ,ubwo Minisitiri  w’Uburezi ,yari asoje igikorwa cy’umuganda, gisoza ukwezi kwa Kanama, mu gihe cyo kurebera hamwe uko icyo gikorwa cyagenze , visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  yazamuye urutoki arega umuyobozi wa GS-Rambura/F avuga ko ku wa 20/08/2018 yakingiranye abanyeshuri bakerewe.

 

Icyo gihe minisitri yasabye ko batumaho uwo muyobozi akisobanura.Yaraje amaze kwisobanura minisitiri asaba ubuyobozi bw’Akarere gusuzuma icyo kibazo bakamenya uko byagenze .

Bamwe mu bari mu nama badutangarije ko, bamwe mu bayobozi b’akarere bari bizeye ko minisitiri yirukanira mu ruhame uwo muyobozi babonye atabikoze , barabyikorera ariko bavuga ko batumwe na minisitri  ngo nyuma y’inama yabasabye ko bamuhagarika .

 

 

Umwe mu bari muri iyo nama y’umuganda yabereye muri La Corniche, yadutangarije ko mu gitondo cy’uwo munsi abayobozi b’akarere bari bakoranye inama yari iyobowe na Meya maze ngo akabasaba ko icyo kibazo n’ubwo cyarangiye, baza kugishyikiriza Minisitiri. Ngo yaba yarababwiye ko hari umwe mu bantu bajya bamugira inama kandi yizera ibitekerezo bye, yamubwiye ko Minisitiri nagenda atamenye icyo kibazo baba bahombye.

 

Undi wadutangarije amakuru ni uwatubwiye ati, urebye visi meya Simpenzwe Pascal, yabaye nk’igikoresho mu gutanga ikirego kuko yabisabwe na meya. Yakomeje avuga ko kuri we yavuze ko kitari ikibazo cyo kubwira minisitiri kuko cyari cyararangiye.

 

 

Icyakora hari umwe mu bo mu nzego zishinzwe umutekano twaganiriye igihe tuza ku karere ka Nyabihu, tukamubaza ibijyanye n’ihagarikwa ry’umuyobozi w’ishuri Rambura/filles?

Nk’uko bisanzwe, izina ry’abo mu nzego z’umutekano rigirwa ibanga, ajya kudusubiza yagize ati, akarere ka Nyabihu kazahoramo ibibazo kubera ko abayobozi baho bahora mu bibazo by;urudaca, bishingiye kuri munyumvishirize, bikaba ari byo byakorewe uriya muyobozi w’ishuri mwambajije.

 

Meya akimara kutubwira y’uko muri Rambura/filles banze y’uko abanyeshuri binjira mu kigo, Twamubajije aho abo banyeshuri bavuye, adusubiza ko birukanywe. Twongeye kubaza Meya impamvu baje batujuje ibisabwa, basubizwa iwabo nk’uko itegeko rya minisitiri ribiteganya ntibatahe. Aha rero niho hagaragarira akarengane kakorewe umuyobozi w’ishuri.

Twamubjje icyo bo babikoraho nk’inzego z’umutekano?

Yadusubije ko iryo ari ibanga ry’akazi.  Ahubwo akomeza  avuga ati:”Sinibaza aho abo banyeshuri biriwe  kandi bamwe mu bayobozi b’umurenge bafite uburezi mu nshingano, baranyuze ku kigo kureba uko itangira ry’amashuri rikorwa  bagasanga ibintu biri ku murongo.

Mu gitindo nka sa moya n’igice, SEO  yayarahanyuze areba uko abana bari kwakirwa, abonye bikorwa mu mucyo arigendera   ntiyagarutse ndetse n’abanyeshuri ntiyababonye uretse kubwirwa amakuru  ko hari abana bagarutse ku kigo.

 

Ese hagati aho abo banyeshuri biriwe he , umunsi wose?

 

Umwe mu baturiye ikigo cya Groupe Scolaire  Rambura/filles, utifuje ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we  , yagize  ati:”Twabonaga bamwe  babungera muri utu dusanteri  twegereye ishuri  nko mu Nama, Gasiza n’abandi tukibaza impamvu batajya mu ishuri cyangwa ngo batahe.

 

Twe nk’abaturiye ikigo twatunguwe no kubona muri uwo mugoroba bahuriye ku kigo  ari  ikivunge, nk’abatumanyeho, bidutera  kwibaza icyo bagamije kandi bitari byigeze bibaho mu mateka y’iki kigo. Kubera ukuntu bari benshi , twaketse  ko haba hari undi muntu ubyihishe inyuma , wabahaye andi mabwiriza yo kuzira rimwe

Ni nde waba yihishe inyuma y’ako kajagari?

 

Bamwe mu baturiye icyo kigo na bamwe mu barezi badutangarije ko kuva  Sr Mukakayumba Maria, umubikira ushinzwe discipline yagera  muri Rambura/filles,  ikigo cyabaye nk’ikigira abayobozi babiri.

                      Sr.Mukakayumba Maria (P/D reservé)

Ngo uyu mubikira avuga ko atahabwa amabwiriza n’umurayiki( umuntu utarihaye Imana).

 

Bamwe mu barezi badutangarije ko hari n’igihe babura abanyeshuri mu mashuri , bazagaruka bikagaragara ko bahawe impushya zo gutaha n’uyu mubikira, umuyobozi w’ikigo atabizi. Bakomeje bavuga ko mbere y’uko uyu mubikira ahagerera ibintu byari byiza cyane , bose bashyira hamwe , Mukakayumba ahageze , ateza ibibazo.

 

Umwe  mu baturage ati:”Hashize imyaka myinshi nta bibazo twumva. Ariko uriya mubikira aho ahagereye ngo hari bimwe byatangiye kuzamba. Ngo uriya mugenzi we w’umubikira  aramuvangira cyane.  Ati, ntidukoramo ariko bariya bakozi bato baraza bakabiganira mu tubari.”

 

Ikibazo cyagaragaye gute?

 

Bivugwa ko ubwo abanyeshuri bari batumwe ababyeyi  , bagarukaga ku kigo, abazamu bihutiye kubimenyesha Sr.Mukakayumba Maria, kuko ariwe bamenyereye guha amakuru y’abanyeshuri, kandi ni na byo kuko ari we n’ubundi ufite mu nshingano  imyitwarire y’abanyeshuri mu gihe batari mu masomo. Kuva amenye ko havutse ikibazo ntiyigeze abimenyesha  umuyobozi w’ikigo  ngo bagikemure  ahubwo we, yihutiye kubivuga mu nzego zitandukanye.

 

Umwe mu bakora Rambura/filles, yadutangarije ko ngo umubikira yamubwiye ko abayobozi baje abareba, ari mu biro aho kubakira azimya amatara yigumira mu biro, abonye batashye arasohoka  nawe aritahira. Ibi biramutse aribyo byaba bisobanura neza ko ibyo abaturage badutangarije ari ukuri koko!

 

Visi meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyabihu abivugaho iki?

Simpenzwe Pascal, Visi meya ushinzwe imibereho myiza  ( P/net)

                                                  Simpenzwe Pascal, Visi meya ushinzwe imibereho myiza  mu karere ka Nyabihu, yadutangarije ko, umubikira Mukakayumba yabatabaje avuga ko umuyobozi w’ikigo yakingiranye abana, ababuza kwinjira.Ngo , ubuyobozi bw’akarere bwashatse uko abo bana binjira maze  bumuhamagaye  kuri telefoni ntiyitaba, babonye byanze bitabaza polisi, ijya kubinjiza.Visi meya ati:”Nyuma yo kwinjiza abana, mu gitondo cyaho  umuyobozi w’ikigo  yaje ku Karere, tubiganiraho.

 

Kuba yarabibwiye minisitiri ngo nta kibazo abibonamo ngo kuba directrice bari babiganiriyeho ko atamenye ko abana bagarutse ngo ntibyari kumubuza kumurega kwa minisitiri.Ngo kuba yarahagaritswe, bagishije inama MIFOTRA, ibategeke kuba bamuhagaritse ngo basuzume icyo kibazo

 

Padiri nyirikigo abivugaho iki?

 

Groupe Scolaire Rambura/filles, ni ikigo cya Kiliziya Gatolika,   iri muri paruwasi ya Rambura , ntitwabashije  kuvugana na  Pio Nzayisenga,  Padiri mukuru w’iyo  paruwasi ,  nibidukundira tuzabibagezaho ubutaha. Dore ko nawe yashoboraga gukemura ikibazo  cy’abanyeshuri basuzuguye bitagombye gufata  indi ntera cyane ko ririya shuri riri mu marembo ya paruwasi ayobora;  keretse abaye abifitemo uruhare  cyangwa se akaba ari umutego wari utezwe umuyobozi w’ikigo .Turacyatohoza amakuru.

 2,371 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *