ADEPR:Bamwe mu bapasitori barinubira akajagari ko kwigira abayobozi muri kaminuza ya FATEK

Itorero rya ADEPR , rigiye kumara hafi  imyaka 78 rikorera ku butaka bw’u Rwanda.Rikaba rifite  abayoboke barenga miliyoni ebyiri babarizwa muri paruwasi 424 n’insengero 3291.

Mu rwego rw’uburezi rifite  amashuri y’incuke akabakaba  158, amashuri abanza 147, ayisumbuye 59, ay’imyuga n’ay’ubumenyingiro ane.Bymwihariko rikagira amashuri yisumbuye hafi 5, yigisha tewolojiya.Ikagira na kaminuza  FATEK ifite n’ikiciro cya gatatu itanga inyigisho za Tewoloji n’Ubuyobozi (Theology & Leadership Master’s Degree).

Bamwe mu bapasitoro biga muri ayo mashuri yisumbuye ya tewolojiya nka;Rubavu, Kayenzi mu Bugesera ,Nyarugenge mu Kiyovu cy’abakene , Nyamagabe na Rusizi batangaza ko aya mashuri akunze kuvugwamo akajagari gashingiye mu miyoborere.Akenshi ngo biterwa na bamwe mu bahakora bigira nyirandabizi bakivanga no mu bitabarebe bitwaje ko baziranye na bamwe mu bayobozi bakuru ba ADEPR.

No muri kaminuza ya FATEK,  mu Kagarama  naho si shyashya,  ho birarenze.Bamwe mu bapasiteri bahiga badutangarije ko buri mukozi wese muri FATEK, yigira umuyobozi.

Umwe ati:”Uzi ko hano muri FATEK, usanga n’umuzamu atanga amategeko yigize umuyobozi, ushinzwe abanyeshuri nawe nuko, umupuranto gutyo.Hari igihe ujya gushaka Doyen Doctor, umuyobozi wa kaminuza , wahura n’undi muyobozi ushinzwe ibindi bibazo muri korudoro,ati ugiye he, wamubwira ko ugiye kwa doyen(Recteur), ati ngwino hano numve ikibazo cyawe, hariya warugiye , wari uyobye ntuzi ko ngiye kumusimbura . Bikarangira ntacyo akemuye kuko atari umuyobozi kandi  nta bushobozi abifitiye.Hari nukubwira ngo , erega doyen nta gikora ninjye witegura kumusimbura.Ibaze nawe umuntu usimbura ugikora!”

Bamwe mu bapasiteri batangaza ko mu myigire yabo , babangamirwa na bariya bantu birwa bavuga ko aribo bavuga rikijyana muri FATEK.

Bati :”Ni gute umuntu yigira umuyobozi wa kaminuza kandi hari uriho, ubundi yagiyeho barihe?Kuvuga ko bamusimbuye byo bishaka kuvuga iki?Aya si ya matiku y’abanyarwanda yo kurwanira ubuyobozi.Ugashaka kwerekana ko uriho adakora bashaka kumusimbura.Kandi bibaho, kuko hari igihe abantu batera akavuyo muri serivisi runaka bashaka kunaniza umuyobozi uriho mu rwego rwo kumusimbura.”

Bamwe mu bakozi ba FATEK,bati kuki hari  amacumbi yafunzwe yarinjizaga hafi akayabo ka miriyoni 2 ku kwezi, kandi yarunganiraga ikigo.Iki nacyo ni ikindi kibazo .

Kaminuza rya Tewolojiya (FATEK) yatangijwe mu 2008 , igamije kongerera ubushobozi abafite umuhamagaro mu ivugabutumwa ngo barikore neza. Yahawe ikiciro ya gatatu mu rwego rwo gufasha  abapasiteri  kwiyungura ubumenyi no kugabura ibyo bize mu mashuri.

Twabibitsa ko, yazanywe n’Ishuri Mpuzamahanga ryigisha Tewoloji (International Graduate School of Ministries-GSM) riyoborwa na Dr. Henry Klopp. Iri shuri rikorera mu bihugu birimo Ethiopia, Kenya, Zambia, Nigeria.

Nyirubutagaifu Vedaste

 1,887 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *