Urwunge rw’amashuri GSMK/APACE, igicumbi cy’abahanga
Iri shuri riherereye mu mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Nyakabanda ku Kabusunzu munsi y’umusozi wa Kigali(Mont Kigali).Ni ishuri ryatangiye kera, bamwe mu baryizemo ni abayobozi mu bigo bitandukanye bya leta, ibyigenga na ba rwiyemezamirimo bo mu rwego rwo hejuru.
Muri iki gihe GSMK/ APACE Kabusunzu, ifite amashami y’uburezi atandukanye ajyanye n’igihe tugezemo:Hari icyiciro rusange ( level 3);ACC (Accountancy);CA( computer Application ) ;Electronics Services; Computer System and Technology ( CST);Toursm (TOUR) and MCE.
Muri level 4,5 (S5,S6); hari Accountancy (ACC); Toursm (TOUR);Networking (NET); Software Development (SOFT DEV) na Electronics Services ( ELEC SERVI).
Bwana Senkware, umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya GSMK/ APACE Kabusunzu, avuga ko biteguye neza gutangira umwaka w’amashuri wa 2019.Abana bakaba bambara imyenda myiza . Umuyobozi w’ikigo bwana Senkware ( P/net)
Nta munyeshuri w’umukobwa wemererwa kwiga asutse imisatsi cyangwa yambaye ijipo ngufi igera hejuru y’amavi, n’abahungu ntibemererwe inyogosho zidasanzwe n’amapantaro babatiza amacupa. Umuyobozi w’ikigo , yavuze ko, ibi byemezo babifashe kubera ko bakeneye isuku ku banyeshuri babo ndetse na discipline.
Agira ati” Buri kigo kigira amategeko akigenga , ibi rero twabifashe kugira ngo abanyeshuri bacu barangwe n’isuku kuko ntidukeneye abakobwa biga bambaye utujipo tugufi tugera hejuru y’amavi banasutse cyangwa se abahungu bafite za nyogosho zidasanzwe cyangwa se bambara twa dupantaro ntazi uko tumeze turereta.”
Mu minsi yashize mu nama yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri muri kigali , Minisitiri w’uburezi, yashimye umuyobozi wa GSMK/ APACE Kabusunzu, ko ariwe wa mbere wabashije gukemura ikibazo cy’amajipo magufi ku bana b’abakobwa, cyari cyarafashe intera mu bigo cy’amashuri muri kigali.
Ikindi ubugenzuzi bwakozwe mu bigo by’amashuri hagamije kureba imyitwarire y’abana bwagaragaje ko abanyeshuri biga muri GSMK/ APACE biga neza ndetse ko bujuje ibisabwa na Minisiteri y’ubureze mu rwego rwo gusuzuma ireme ry’uburezi.
Ati:”Dufite b’inyangamugayo kandi bigisha neza kandi babibashije.
Muri GSMK/ APACE Kabusunzu abanyeshuri biga bacumbikiwe abandi biga bataha ,abana bagaburirwa neza buri funguro riba ririho imboga .Hakaba haratangijwe na gahunda y’uko abana bazajya banywa amazi meza nkuko twahabonye Smart tank.
Bwana Senkware ati:” Muri GSMK/APACE , dufite inyubako zihagije n’ibikoresho bihagije.Kandi abana bacu tubatoza gusenga , dore ko iri shuri ari irya ababyeyi b’Abadivantisite b’Umunsi wa karindwi.'”
Bafite kandi gardienne na Primaire zigisha mu cyongereza no mugifaransa.Mwihutire kujyanayo abana banyu.Twarabasuye dusanga bari mu isuku.
Job 28:28:Kubaha Uwiteka ni bwo bwenge , kuva mu byaha niko kujijuka.”
Uwitonze Captone
3,265 total views, 1 views today