INGUFU GIN Ltd ibaye ubukombe mu gukora inzoga zitandukanye harimo ikunzwe na benshi izwi nka Nguvu gin

Ingufu Gin Ltd ni uruganda ruri ku isonga mu kwenga inzoga   hano mu Rwanda rukaba rumaze imyaka igera kuri itanu rwenga ibinyobwa bisembuye, ubu rukaba rumaze kuba ubukombe.

Uru ruganda rukorera mu Karere ka Kamonyi mu Umurenge wa Runda rukaba rwenga ubwoko bw’inzoga  zitandukanye kandi zujuje ubuziranenge.

Bimwe mu binyobwa byengerwa muri Ingufu Gin Ltd bigera ku moko 5 harimo nguvu Gin ikunzwe cyane  mu Rwanda, Red waragi, Rabiant gin, club whisky, hamwe na King’s vodka.

Mu kiganiro ikinyamakuru gasabo.net , cyagirange  n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Ingufu Gin Ltd bwana Katushabe Donias , yavuze ko uru ruganda rumaze kugira ubunararibonye mu kwenga amoko y’inzoga atandukanye  ku buryo bituma inzoga zose benga zirushaho gukundwa.

Ati“Tumaze kugira ubunararibonye mu gukora inzoga zikomeye hano mu mu Rwanda niyo mpamvu inzoga yose dukora iba ifite abantu benshi bayikunda”

Uyu muyobozi kandi atangaza ko igituma inzoga zikorwa n’uru ruganda zikundwa biterwa n’uko umushinga wo kuzikora  uba warizwe neza aho usanga uburyo zitegurwa buri ku gipimo mpuzamahanga, kandi bwujuje ubuziranenge.

Agira ati” Iyo dukora inzoga zacu twita cyane kubipimo byabugenewe  aho tuba dufite ibikoresho byemewe , harimo  n’imashini  twifashisha zigezweho”.

Akomeza avuga ko ikindi bitaho ari ukugenzura umusemburo ushyirwa mu nzoga, kuko iyo umusemburo umeze neza ariwo utuma ikinyobwa kirushaho gukundwa.

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kubahiriza gahunda za Leta, uru ruganda rutangira kwenga inzoga rwazishyiraga mu bikoresho bya purasitike ariko ubu rukaba rukoresha ibikoresho bikozwe mu macupa ameneka .

Uru ruganda rusanzwe rukora amoko atanu y’inzoga, rukaba rwitegura gushyira hanze ubundi bwoko butanu ku buryo bitazarenga muri Gicurasi uyu mwaka wa 2019, bakaba bizeye ko nazo zizakundwa ku rwego rwo hejuru.

Nguvu Gin inzoga ikunzwe na benshi mu Rwanda

Biseruka Jean d’amour

 13,723 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *