Umuyobozi usenga yuzuza inshingano kurusha utabikora – Pasiteri Antoine Rutayisire

Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire avuga ko umuyobozi usenga yuzuza inshingano kurusha udasenga kuko yirinda imigenzereze mibi kubera gutinya Imana, kuko iyo umuntu adafite Imana imugenzura buri gihe, yigenzura akishyiriraho umurongo agenderaho.

Yemeza ko ufite Imana igenga ubuzima bwe hari ibyo adashobora gukora kubera gutinya ko Imana imureba.

Yabitangaje kuri uyu wa 24 Werurwe 2019 mu masengesho yo gusengera igihugu, intara y’Uburasirazuba, uturere kugera ku mudugudu, yahuje abakirisitu, abayobozi b’amatorero n’amadini ndetse n’abayobozi muri ino ntara.

Pasiteri Dr. Rutayisire ati “Umuntu ashobora gukwepa umukoresha we, akajya akorera ku jisho iyo amureba ariko iyo ufite ijisho rikureba buri gihe hari icyo bihindura gikomeye. Ni gusohoza inshingano ni bigenda usenga azisohoza neza kuko yirinda ikibi.”

Pasiteri Rutayisire kandi avuga ko umuyobozi usengera ibibazo ahura nabyo Imana ibyoroshya mugihe udasenga we bimutesha umutwe no kubisohokamo bikamugora.

Yasabye abayobozi n’abayobozi b’amadini n’amatorero kwita ku rubyiruko kugira ngo urudatunganye ruhinduke kuko aribo bayobozi b’ejo.

Mufulukye Fred guverineri w’intara y’iburasirazuba ashima igitekerezo cy’abanyamadini n’amatorero cyo gusengera ubuyobozi ariko nanone akabasaba ubufatanye mu kurandura ibibangamiye abaturage nk’imirire mibi, ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe.

Agira ati “ Amadini akwiye kwigisha ko umwana akwiye kugira imirire myiza, urubyiruko bakarwigisha kuva mu biyobyabwenge n’abakobwa bakagira imyifatire ibarinda inda zitateguwe, ababyeyi bakigishwa kurera neza.”

Bishop Musoni Deborah umushumba w’itorero Eagle Ministries avuga ko habayeho kwirengagiza inshingano ku bayobozi b’amadini.

Ati “Mbere yo kubaka itorero hakwiye kubanza kubaka iry’ibanze ( Urugo), ababyeyi bakigishwa kumenya abana babo ntibaharirwe abakozi gusa, umukirisitu ntahore mu rusengero atazi uko abo mu rugo babayeho.”

Mbere ya Kanama umwaka wa 2018, Intara y’iburasirazuba yabarizwagamo amadini n’amatorero 3893 mbere y’uko habaho ifungwa ry’insengero zubatse nabi zateza impanuka ku bazisengeramo.

97% by’abaturage bagera kuri miliyoni 3 batuye iyi Ntara ngo babarizwa mu madini n’amatorero.

Kigalitoday

 1,703 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *