Karongi : Indaya zivuga ko hari abazitwaza bakaka imfashanyo

Zimwe mu ndaya zikorera mu mujyi wa Karongi , zibarizwa muri Koperative Tubusezerere zivuga ko , ubuyobozi butumva ibibazo byazo birimo kushyirwa mu byiciro by’ubudehe kuko ngo inyinshi ziri mu cyiro cya 3, kwamburwa ibyo zacuruje no gufungirwa kure y’imiryango yazo , zafungurwa zigakora iminsi 3 y’urugendo zisubira mu miryango yazo.

 Ubwo baganiraga n’abanyamakuru bibumbiye mu muryango wa ABASIRWA,uhagarariye abagore bakora  umwuga  w’uburaya i Karongi ,  Uwimana Cecile yavuze ko indaya zifite ibibazo byinshi , ariko ikibabaje nuko hari abazitwaza bakisabira inkunga bakirira ntibagire icyo bazimarira.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage,Mukashema Drocella, avuga ko Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho  myiza y’abaturage mu Karere ka Karongi Mukashema Drocella  avuga ko  uko barushaho kwegera no kuganiriza abakora Uburaya,  bituma batinyuka bakavuga ibibazo bigatuma ubuyobozi bubishakira ibisubizo, bahereye ku guha imiti abafite Virus itera SIDA, kandi bakayibaha ku buntu.

Mukashema avuga ko bagiye gukurikirana ibi bibazo abakora uburaya bavuga bakabishakira umuti mu maguru mashya, ariko ngo hari bimwe babeshya , urugero nk’ikibazo cy’ubudehe .

Kuba bari mu cyiciro cya gatatu nibyo, kuko baza bavuye mu miryango iri muri icyo cyiciro.Ngo nta kuntu umuntu yata umuryango we, abarurirwamo mu cyiciro cy’ ubudehe cya gatatu nagera  iKarongi  ashyirwe mu cyiciro cy’ubudehe yifuza.Kuba bafungwa , nabyo ngo bikurikiza amategeko, kuko baba bagiye kugororwa , gutaha n’amaguru ni kugirango uvuye kugororwa agende yibaza aho avuye n’aho agiye ngo yikosore afate ingamba zo kutabisubira.

Yagize ati “Hari bimwe mu bibazo by’aba bagore tutari tuzi turabizeza ko tugiye kubikurikirana kandi ndizera ko hafi ya byose bizanerwa umuti.”

Kubera ko umujyi wa Korongi ari muto cyane, uburaya bukaba bukorerwa ahazwi muCyumbati iruhande rw’ ishuri IPRC-Karongi , ngo  usanga  hari abagore bubatse bakorera uburaya kuri telefoni  bigatuma bata abagabo babo  mu buriri bakajya mu  uburaya mu macumbi.

Bamwe muri abo bagore bicuruza batangaza  ko babonye icyo bakora bava mu buraya,

Muri gahunda z’iterambere, hari na hagunda yo gushishikariza indaya kureka uyu mwuga ndetse bagafashwa nyuma yo kuwureka binyuze mu mashyirahamwe n’amakoperative.

Uwitonze Captone.

 2,718 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *