Ibanga ry’ubuki ikinyobwa kidasembuye gitera imbaraga mu mubiri

Nyuma yo gusanga intungamubiri za tangawizi ndetse n’ubuki ari ibintu umuburi ukenera nyamara abanyarwanda benshi badakunze kubibona kubera ubushobozi bwabo.

Umunyarwanda Murwanashyaka Issa yatangije Uruganda rukora ikinyobwa Ibanga ry’ubuki,  gikozwe muri Tangawizi, ubuki, teyi, hamwe n’umucyayicyayi , kugira ngo abanyarwanda babone ikinyobwa kirimo isukari y’umwimerere iboneka mu buki kurenza itunganyirizwa mu nganda.

Murwanashyaka Umuyobozi w’uruganda Ubumwe Vision Ltd

Mu kiganiro Murwanashyaka Issa umuyobozi mukuru  mu ruganda Ubumwe Vision Ltd rwenga   Ibanga ry’ubuki yagiranye na gasabo.net yatangaje ko uru ruganda ruherereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, akaba ari uruganda rufite ibikoresho bihagije kandi byujuje ubuzirange kuko rwemewe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB).

Ati”Ibanga ry’ubuki ni ikinyobwa cyiza, gikozwe mu buki ndetse na tangawizi, teyi n’umucyayicyayi, icyi kinyobwa ntabwo gisindisha , uretse kuba kimara inyota , ni ikinyobwa gitera imbaraga mu mubiri ndetse kikagabanya n’umunaniro ,cyane cyane ku bakora amasaha menshi kandi cyujuje ubuziranenge.

Yakomeje avuga ko ari ikinyobwa buri wese yemerewe kunywa kuko kidasembuye kandi kikaba gitera imbaraga kikagira n’intungamubiri zitandukanye kandi kiri ku giciro gito.

Ati”ni ikinyobwa kidasindisha kibasha kunyobwa na buri wese kandi gitera imbaraga mu mubiri ,ikinyobwa cyacu ukaba  wagisanga hafi mu Rwanda hose, cyane cyane mu Intara y’iburasizuba ndetse n’umujyi wa Kigali, kikaba kigura amafaranga 1000 Frw.

Umukozi atunganya Tangawizi zo gukoreshwa bakora ikinyobwa

Uru ruganda rufite imashini kabuhariwe mu gusya tangawizi, imashini zikayiteka zikanayiyngurura izindi zikayihoza maze ikaza kuvangwa n’ubuki , ikinyobwa kikaba kirabanetse.

Ubusanzwe tangawizi izwiho kuvura indwara zitandukanye nka za rubagimpande, isesemi ku bagore batwite, gutera imbaraga umubiri, gufasha mu igogora ry’ibiryo, umuti uhanitse mu kuvura ububabare n’ibindi.

Ubuki nabwo buzwiho kuba ari urukingo ku ndwara nyinshi kuko bwifitemo za vitamini zitandukanye umubiri w’umuntu ukenera nka B1, B2 B3, B5, B6, C ndetse na Iode hamwe na zinc. ubuki kandi burinda kuba umuntu yafatwa n’indwara z’umutima , iz’ubuhumekero n’izindi zitandukanye.

Biseruka jean d’amour/0785637480

 5,843 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *