Dossier igaragaza uko Muvunyi Paul, Muhirwa Fred na Gacinya Denys bakekwa kunyerezwa umutungo wa Rayon Sports

Mu gihe ikipe ya Rayon sports ikomeje kugenda irwana n’ibibazo byasizwemo na bayiyoboraga , ngo hari ikibazo cya miliyoni ijana na mirongo icyenda n’umunani zitarabonerwa igisubizo.

Ubwo Muvunyi Paul  na bagenzi be baregwa kunyereza  ya Rayon sports bari mu kiganiro kuri Radio 10 batanze ibisobanuro ariko ntibyigeze binyura abafana.

Twanyuze muri bamwe mu bafana turaganira tubabaza uko babona ikibazo mu ikipe yabo n’umuti wagikemura?

Hafi y’abo twaganiriye babwiye  ikinyamakuru Gasabo ko ikibazo cyugarije ikipe yabo gishingira kuri bamwe mubayoboye ikipe bakanyereza amafaranga bakaba batemera ko bayanyereje.

Umwe ati” :Urugero Muhirwa Fred ubwe yivugira ayo babonye kandi akirengagiza ayo we na Muvunyi Paul bagiye banyereza kandi ari munyandiko nk’uko tubahaye iyi kopi muyitangarize abafana babone ukuri.”

 

Undi nawe ati”:Nimurebe nk’ukuntu bazenguruka mu bafana basenya za fan club bazibwira kwanga ubuyobozi?ubuse barubaka cyangwa barasenya?Muvunyi Paul ubwe mu kiganiro yivugiye ko yicuza impamvu yazanye Munyakazi Sadate mu ikipe ya Rayon sports.Aha ntakwicuza ,ahubwo ni uko Munyakazi Sadate yashyize hanze amadeni yose bamusigiye,aho kwikosora bakagira ikimwaro bigatuma bashaka kumwurwanya no kumwambura ubuyobozi.Inzego za Leta nizirengere ubusugire bwaRayon sports bwamagane itsinda rya Muvunyi Paul ukomeje gusenya.”

Muvunyi Paul akimara kuva ku buyobozi bwa Rayon sports ikinyamakuru ingenzinyayo .com cyasohoye inkuru ishimangira ko ,Muvunyi Paul na Muhirwa Fred basigiye Munyakazi Sadate ikipe y’ibibazo none biranze bibaye karande.Ninde uzakemura ibibazo bya Rayon sports?ninde utakemura ibibazo bya Rayon sports?umwe kuwundi barambiwe ikinyomacya Muvunyi Paul ukomeje gusenya Rayon sports yitwaje akarimi kerekana ko hari ibyiza yakoze kandi ntabyo ,mugihe cyose yayoboye yaranengwaga imiyoborere mibi kugeza agenda ayisiga mu muhanda.

Abafana bifuza ko Muvunyi na Muhirwa Fred bagarura amafaranga banyereje nk’uko mubibona muri izi kopi.

Nyiraneza Solange

 

 7,203 total views,  16 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *