Rwanda NCD- Alliance yakoze ubushakashatsi ku ndwara zitandura

Mu mwaka wa 2021 abantu 4894 nibo bivuje indwara za cancer mu bitaro bitandukanye hirya no hino mu Rwanda .Mu rwego rwo guhangana y’iyo ndwara leta ikaba yaraguye ibitaro bya Butaro, ndetse bishyirwamo  imashini ya ‘C-T scan’, y’ingenzi cyane mu gupima kanseri, kumenya urwego igezeho, no gukurikirana uko irimo kuvurwa.

Nyuma ya kanseri indi ndwara iteye ubwoba ni diyabete cyangwa indwara y’isukari (diabetes mellitus) ,umurwayi wayo arangwa no kugira isukari nyinshi cyane kurenza ikenewe mu maraso. Ibi bitera ibibazo bitandukanye mu mikorere y’umubiri n’ubuzima muri rusange. Nubwo impamvu zituma isukari yiyongera zitandukanye, gusa byose bitera ikibazo gikomeye.

Kubera ko indwara zitandura zihangayikishije isi by’umwihariko mu  Rwanda haherutse gukorwa ubushakashatsi bushingiye ku ndwara zitandura.Ni muri urwo rwego ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu kigo gishinzwe ubuzima (RBC), CDC Africa ndets n’Umuryango nyarwanda ugamije kurwanya indwara zitandura ( Rwanda NCD Alliance), baherutse gukora ubushashatsi mu buryo bw’ikoranabuhanga aho ubwiganze bwagaragaye mu rubyiruko rw’abafite imyaka 18 kugeza kuri 27 ko bugarijwe n’izo ndwara.

Icyari kigendewe mu ikorwa ry’ubushakashatsi kwari ukugirango harebwe ku byongera ibyago byo kurwara indwara zitandura nko kumenya ko imyitozo ngororamubiri ikorwa , ikoreshwa ry’itabi, inzoga ndetse n’uko abanyarwanda barya imboga nka bimwe bishobora kwifashishwa mu kurwanya izi ndwara. Bavuga ko basanze imibare idatandukanye cyane n’ubundi bushakashatsi bwari bwarakozwe na Minisiteri y’ubuzima hakoreshejwe uburyo bumenyerewe n’abaturage aho umushakashatsi ajya k’urugo akaganira n’uwo yifuzaga by’imbonankubone.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku baturage bagera ku 3.027 , Rwanda NCD Alliance ivuga ko 5.6%  by’abasubije ibibazo biganje mu gitsina gabo bavuze ko banywa itabi, muri bo 3.7 % bavuga ko barinywa muri iki gihe n’aho abangana na 2.2% bo bavuga ko bamaze igihe gito rihagaritse.

Mu bisubizo byatanzwe, abagera kuri 29.3% bavuze ko babana n’abanywa itabi bigatuma nabo barihumeka, abandi bangana na 13.0% bavuga ko bahurira mu kazi n’abanywi b’itabi mu gihe kandi abagera kuri 4.5% bakoresha itabi ry’ikoranabuhanga bita e-cigarettes bangana na 4.5% .

Rwanda NCD alliance ivuga kandi ko yifashishije ibisubizo yahawe mu byerekeye ibisindisha cyangwa se inzoga ho yasanze abantu 2 kuri 5 banywa inzoga, ushyize ku ijanisha ugasanga bangana na 41.9% by’ababajijwe bose.

Ubwo hamurikwaga ubushakashatsi ku ndwara zitandura na Ministeri y’Ubuzima Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, Dr. François Uwinkindi yavuze  ko kwirinda izi ndwara bishoboka cyane igihe umuntu ahinduye imibereho asanzwe abamo cyane ko inyinshi muri izi ndwara ziterwa n’imyitwarire y’umuntu ndetse n’ibyo kurya no kunywa afata ku kigero kidakwiye.

Ati :” Akenshi izi ndwara zitandura zimwe hari izidakira bigasaba ko umurwayi ahora ku miti, no gukomeza kwikurikirana niyo mpamvu dusaba abantu kuzirinda kandi bakagerageza kurya indyo iboneye, ikungahaye ku mboga n’imbuto, gukora imyitozo ngororamubiri ku buryo buhoraho, kutanywa itabi no kutegera abarinywa, kwirinda kunywa inzoga, kuruhuka bihagije, kwisuzumisha bihoraho n’iyo waba utiyumvamo ko urwaye”.

Uwitonze Captone

uwitonzecapiton@gmail.com

 2,474 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *