Uruganda rukora imigati SAFILA Ltd rwaje ari igisubizo

Uruganda rukora imigati ‘SAFILA LTD” ruherereye i Kabuga mu Murenge wa  Rusororo , Akarere ka Gasabo mu Umujyi wa Kigali.Ni muri metero magana atatu (300 m)  uvuye muri gare ya Kabuga .

 Faustin Nzamurambaho rwiyemezamirimo akaba na nyiruruganda , yatangarije ikinyamakuru Gasabo ko afite ubunararibonye mu gukora imigati.

 Ati”Hano udusanze tuhaje vuba, mbere twakoreraga mu Gahoromani, tuza kwimuka bitunguranye, ubu turi kwiyubaka ngo imirimo ikomeze nka mbere,  iri kugenda neza . Ibyo gukora imigati mbimazemo igihe kuko nzi uburyo  bwose imigati  ikorwamo , igasohoka ufite intungamubiri zicyenewe n’umubiri w’umuntu . “

Nkuko ubibona , hari ibikoresho binyuranye twifashisha , reba nka kiriya kigega cy’amazi,  dufite amashyiga (four) ya kijyambere n’imashini zivanga ibikora umugati, byose bikoreshwa umuriro w’amashanyarazi kugirango tubungabunge isuku aho gukoresha intoki rimwe na rimwe ziba zitizewe.

Faustin Nzamurambaho  avuga ko uruganda ayobora rwashyizeho uburyo bwiza bwo gukora umugati wujuje ibisabwa, mu rwego gucyemura bimwe mu bibazo abanyarwanda bagiraga byo kutizera imigati ikorerwa mu Rwanda bityo bakizera ikonzwe n’abanyamahaganga.

Ati ’’Twashyizeho impinduka mu ikorwa ry’umugati, dushyira imbere ubwiza bwawo kugirango  ubere ifunguro ry’ingirakamaro,  bityo abanyarwanda barye umugati ukorewe iwabo aho kugura iyikorerwa mu mahanga,

 Faustin Nzamurambaho  atangaza ko kugirango ibyo babigereho ari uko ubu bakoze impinduka mu mitunganyirize  n’ikorwa ry’umugati , aho babanje kubaka ubushobozi no gutunganya aho bazakorera mbere yo gutangira igikorwa nyirizina cyo gukora umugati.

Umuyobozi Mukuru wa ‘SAFILA Ltd, asoza , ashimira Leta y’u Rwanda muri gahunda yayo yo gukangurira abantu kwihangira umurimo .

Ati’’ Ndashima inzego za Leta zidahwema gukangurira ba rwiyemezamirimo kurangwa n’ubunyamwuga.mu kazi kabo,no gutunganya ibyiwabo (Made in Rwanda) kuko bizatuma igihugu gitera imbere

Umwe mu bakiriya ba  SAFILA LTD , ukorera i Remera  twasuye ,  avuga ko ibitangazwa n’ubuyobozi ari impamo. Ati’’ Koko umugati bakora ndawemera iyo nawuranguye mba nizeye ko uri burangire nkabona inyungu yange ejo nkasubirayo kurangura.’’

Uwitonze Captone

 1,946 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *